Young Grace yasohoye indirimbo nshya yakoreye i Dubai yise ’’Zip it’’ (VIDEO)

Umuhanzikazi Abayizera Marie Grace wamenyekanye mu njyana ya Hip Hop nka Young Grace yashize yanze indirimbo ye nshya yise “Zip it” yakoreye i Dubai aho ubonako amashusho yayo ari ku rundi rwego.

Young Grace umaze iminsi yaragiye gutemberera mu Mujyi wa Dubai yahisemo no gukorerayo amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa ‘’Zip it’’ nkibisanzwe amashusho akaba yarafashwe na musaza we King Philosophe bajyanye yo usanzwe amutunganyiriza kubyerekeye amashusho.

Nkuko yabitangarije Genesis Tv yagize Ati “Twabonye ubwiza bwaho biba ngombwa ko tugomba kuhava tuhafatiye amwe mu mashusho y’indirimbo zanjye zizajya kuri Album ndi gutegura.’’

Yakomeje agira ati “Twagiye i Dubai ku gitekerezo cyanjye, kuko ari umujyi nkunda cyane ubwo nahageraga rero nasanze ndamutse nsubiye mu Rwanda nta gikorwa kijyanye na muzika mpakoreye naba narakoze ubusa niho rero twahise dufata umwanzuro wo kuhafatira amashusho ya zimwe mu ndirimbo zanjye harimo niyo nashyize hanze yitwa “Zip it”.

Uyu muhanzikazi yanahishuye ko atariyo ndirimbo gusa yahakoreye hari n’izindi azagenda ashyira hanze mugihe kiri mbere yabashije kuhakorera ziri kuri Album ye.

Ni indirimbo y’iminota itatu n’amasegonda abiri, iri mu rurimi rw’ikinyarwanda n’icyongereza, amashusho agaragaza ubwiza budasa bw’umujyi wa Dubai uherereye ku mugabane wa Asia muri Leta Yunze Ubumwe z’Abarabu harimo amazu maremare ndetse n’imodoka zihenze zirangwa muri uyu Mujyi zirimo Lamborghini bigaragaza ko yamutwaye menshi.

Mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na EvyDecks naho mu buryo bwa mashusho ibasha gutunganywa na King Phylosophe umuvandimwe we usanzwe amutunganyiriza ibyerekeye n’amashusho.

Young Grace warumaze iminsi i Dubai yabonye atavayo atahabyaje umusaruro mu ndirimbo ze ziri kuri Album

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA “Zip it’’ YA YOUNG GRACE IFITE AMASHUSHO YAKOREWE I DUBAI

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *