YORA CASH igiye gusiga ifaranga abasaga million 5 bakoresha Airtel,Tigo

Kuri uyu wa kane society y’itumanaho mu Rwanda AIRTEL-TIGO Rwanda yamurikiye abakiriya bayo uburyo bushya bwo gutsindira amafaranga menshi kandi badahezwe bakomeza no kunogerwa nu murongo wa mbere mu Rwanda wa barenga million 5 bise YORA KASH uzamara igihe kingana na mezi 3.

Uko umukino uteye muri rusange yaba abakoresha Airtel ndetse na Tigo uzajya wandika umubare 1 wohereze 155  cyangwa uhamagare 155 ikiguzi kuri aya mahirwe ni 150rwf ukazajya uhabwa iminota 13 yo guhamagara kuri iyi mirongo Tigo na Airtel igihembo cy’umunsi ni miriyoni 1naho igihembo cy’icyumweru ni milliyoni 2 naho igihembo nyamukuru ni milliyoni 20 kizatangwa nyuma ya amezi atatu aribwo nirushanwa rizaba risoza kumugaragaro

Kumenyeshwa abatsinze bizajya binyura kuri televiziyo y’igihugu kuva saa moya kugeza n’iminota mirongo ine n’itanu z’umugoroba, telephone izajya ihamagara abatsinze ni 0722123123 bakazajya bahamagara incuro eshatu yabura bagatangira bushya.

Muri make uko umukino uteye uzajya winjira mu mukino ukoresheje uburyo bwavuzwe haruguru hazaba hari inkangara 8 zirimo udupira utwo dupira buri kamwe harimo umubare inkangara ya mbere hazaba harimo imibare 2 na 3 udukurikiyeho harimo imibare kuva kuri 0-9 bazajya bahera ku nkangara ya mbere batoremo 2 cg 3 mubyirebera imbona nkubone.

Impavu ni uko abakoresha iyi miyoboro batangizwa na 072 cyangwa 073 bakomeza kuzikurikiyeho batora muri buri nkangara umubare uko imibare bagenda bayitombora niko imashini izajya yerekana nimere ziri mu irushanwa ifite iyo mibare bagezeho haze kumenyekana babiri bagabana milliyoni 1 .

Akandi karusho muri iri rushanwa ni ukujya mu cyumba cyabugenewe harimo amafaranga ugatoramo ayo ushaka bati bizajya bigenda gute.

Nkuko ushizwe amasoko muri iyi society Mr.chris yabisobanuye, mubanyamahirwe bazajya baba batsinze bazajya babaha ibihumbi 250000 cash buri umwe andi barashyire muri cyo cyumba cyabugenewe hanyuma bashyiremo umuyaga mwinshi ugurukane amafaranga uwatsinze atoremo ayo ashoboye muri ayo ari kuguruka ayo afashe mu gihe kiba cyagenwe ari yo atwara.

 

Kalisa Claude -Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *