Ykee Benda avuga ko Radio na Akon aribo bahanzi yifuza gutera ikirenge mu cyabo

Umuhanzi uzwi ku izina rya Ykee Benda yahishuye ko mu muziki akora umunsi ku wundi yumva yifuza kugera kure hashoboka agatera ikirenge mu cya Akon ufite inkomoko muri Senegal ndetse na nyakwigendera Moses Radio.

Abajijwe n’ikinyamakuru cyo muri Uganda abantu afatiraho icyitegererezo yasubije agira ati “Buri gihe nahoraga nifuza kuririmba, ariko nyuma yo kumva indirimbo za Radio, natangiye kumugenderaho, yaririmbaga neza, yari umwe kandi w’Umunyempano”.

Benda akomeza avuga ko ababazwa n’uko Radio yapfuye muri Gashyantare uyu mwaka atari yagira amahirwe yo gukorana nawe indirimbo. Avuga ko inzozi ze ari ukugera no ku rwego rwa Akon. Ati “Nifuza guhatana kugera ku rwego rwe”.

Ykee Benda yamamaze muri aka karere ku ndirimbo nka Famer”, “Malaika n’izindi ndirimbo .

Bigwi Janvier/ Celebzmagazine




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *