Yizihiza isabukuru y’amavuko, Diane uzwi muri Citymaid yatunguwe n’umukunzi we yambikwa impeta

Usanase Bahavu Jeannette wamenyekanye nka Diane muri Filime y’uruhererekane ya Citymaid, yambitswe impeta n’umukunzi we Ndayikingurukiye Fleury amusaba ko bazabana.

Mu ijoro ry’uyu wa Gatanu nibwo Usanase Bahavu Jeannette yizihije isabukuru ye y’amavuko ndetse muri ibi birori byabereye kuri Scheba Hotel mu Kiyovu, atungurwa n’umukunzi we wamwambitse impeta, amusaba ko bazabana. Usanase yemeye ko Ndayikingurukiye azamubera umugabo, agira ati “Yego”.

Ndayikingurukiye Fleury ‘Legend’, asanzwe akora akazi ko gufata amashusho akanayatunganya ndetse ni we utunganya filime Impanga y’umukunzi we.

Akazuba Cynthia

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *