Yishwe urwagashinyaguro  nyuma yo guhongwa ibihumbi 200 akanga kubahiriza amasezerano

Mu gihugu cya Thailand umugabo afunzwe azira kwica urwagashinyaguro umukobwa na nyina nyuma y’uko  yishyuye ibihumbi 200 ngo baryamane yarangiza ntiyubahirize amasezerano.

Hasan Jehha wahitanye umwana na nyina ari mu maboko ya police 

Uyu mugabo witwa Hasan Jehha ufite imyaka  30 y’amavuko aya marorerwa yayakoreye iwe muri iyi weekend dusoje ubwo yatumiraga nyakwigendera iwe ahitwa i Rangae,nkuko bitangazwa n’igitangazamakuru Bangkok Post cyo muri iki gihgu ngo bari basanzwe bakundana ni uko birangira amusabye ko baryamana umukobwa arabyemera ariko nyuma aza kumuhakanira.

Aya makuru kandi yemejwe na Polisi yo muri iki gihugu ishimangira ko uyu mugabo yafashwe hifashishijwe kamera CCTV zo kumihanda.

Imibiri yabanyakwigendera bishwe bashinyagujwe

Abavandimwe ba nyakwigendera batangaje ko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize  yabasezeye ajyana n’umwana we ufite imyaka 8  ababwira ko agiye gusura umukunzi we agahita agaruka birangira atagarutse.Uyu mugabo yemeje ko yabishe atabigambiriye ahubwo ko byatewe n’uko yamusabye ko bakorana imibonano mpuzabitsina akabyanga.

Source/BangKok Post

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *