Yirukanywe ku mirimo azize kuvuga nabi Pere Noel (Father Christmas)

Mu gihe iminsi ibarirwa kuntoki ngo Abachristo bizihize Noheli (ivuka rya Yezu), muri Amerika umwarimu yirukanye mu mirimo burundu azize kwigisha abanyeshuri ko Pere Noel (Father Christmas) uvugwa atakiriho.

Uyu mwarimu  yigishaga mu mwaka wa mbere muri Amerika ahitwa New Jearsey. Yahamirije abanyeshuri be ko uyu Pere Noel abantu bamukabiriza atakiriho ndetse ntakintu gitangaje yakoze gituma afatwa nk’igitangaza.

Mwarimu kandi yabwiye abanyeshuri ko Pere Noel ari igikangisho ababyeyi bifashisha kubana bato ngo bakurane ukwemera n’imico myiza.Iki kigo cy’abaihaye Imana bahise basezerera mwarimu bamushisha kwangisha abanyeshuri iyobokamana no kubagumura.

Ushobora kumwita Pere Noel mu Gifaransa, Father Christmas, Santa Claus mu cyongereza cyangwa se Weihnachtsmann mu rurimi rw’ikidage. Pere Noel: ijambo rikunze gukoreshwa cyane mu gihe cy’iminsi mikuru aho umubare munini w’abatuye isi baba bizihiza ivuka rya Yesu Kristo; umunsi mukuru wizihizwa kuva mu ijoro ryo kuwa 24 kugera ku wa 25 Ukuboza buri mwaka.

Umugabo witwa Nicolas de Myre ukomoka mu gihugu cya Turukiya wabayeho hagati y’imyaka ya 250 nyuma y’ivuka rya Yesu Kristo akaba yarakoraga ibikorwa byiza byo gufasha abatishoboye niwe witirirwa Pere Noel. Mu minsi ya Noheli, akamaro ke ni ukugeza impano ku bana bato mu masa y’ijoro rya Noheli nkuko bimenyerewe izo mpano abana bazita ko zavuye kuri Pere Noel ugaragazwa yambaye imyenda itukura irimo amabara y’umweru.

Dore bimwe mu byaranze ubuzima bw’uyu mugabo witirirwa Pere Noel:

Mu myaka ya 270 nyuma y’ivuka rya Yesu Kristu, Nicolas de Myre wo mu gace kitwaga Patara muri Asie Mineure (ahitwa Turquie kuri ubu) yari umupadiri muri Kiliziya Gatolika aza gutabaruka mu myaka ya 345-350 nyuma y’ivuka rya Yesu Kristu.

Uyu mugabo wanagizwe umutagatifu yabayeho mu kinyejana cya 4. Yavukiye mu muryango ukize ariko agira ibyago byo kuba imfubyi akiri muto: ibi byatumye ahita aba umuherwe akiri muto kuko ariwe wazunguye imitungo y’ababyeyi be bari bamaze kwitaba Imana.

Yakuranye umutima w’impuhwe; yafashaga abakene tutibagiwe no gutanga impano zitandukanye ku mbaga nyamwinshi yugarijwe n’amakuba atandukanye. Ku munsi wa 6 Ukuboza buri mwaka nibwo urupfu rw’uyu mugabo rwibukwa muri KIliziya Gatolika. Yahitanywe n’Abaromani kuri iyo taliki ubwo yinikwaga mu kidendezi cy’amavuta.

Mutagatifu Nicholas waje kuba Pere Noel

Bimwe mu byo Nicolas de Myre yakoze:
Mu muryango 1 wari ukennye, umugabo yari afite abakobwa 3 ariko yari yarabuze ubushobozi bwo kubashyingira. Mu ijoro ryo gutabarirwamo nibwo Mutagatifu Nicholas yaje mu buryo bw’ibanga bukomeye agatereka igikapu cyuzuyemo zahabu imbere y’urwo rugo. Ibi byabafashije kubona inkwano z’umukobwa w’imfura arashyingirwa.

Ku nshuro ya kabiri nabwo byabaye uko bituma nyir’urugo yiyemeza kurara amajoro acunze umucunguzi utabura guseruka. Yaje gufata Pere Noel amuzaniye ibyo yari yaramumenyereje ariko asabwa kubigira ubwiru ngo hatagira ubimenya ariko nyuma amakuru yaje kumenyekana bituma umuntu wese ubonye impano mu buryo bw’ibanga abyitirira Pere Noel.
Uyu mutima mwiza ufasha;ugira impuhwe niwo watumye agirwa umutagatifu muri Kiliziya Gatolika nyuma y’igihe kini I atabarutse.

Nicolas de Myre yabaye Pere Noel gute?

Mukinyejana cya 16 mu majyaruguru y’Uburayi; Mutagatifu Nicholas ntabwo yari azwi. Umuntu yazaniye abana impano kuri Noheli mu Bwongereza, bahita bamwita”Father chrismas” cyangwa “Old Man Christmas” naho mu Bufaransa amenyekana nka ‘Pere Noel’ . Muri Austria na Germany utanga impano yahindutse ‘Christkind’ wabaga afite imisatsi ikozwe mu izahabu n’amababa byagaragazaga Yesu Kristo wavutse.

Muri America, izina ryari’Kris Kringle’ byaturutse kuri Christkind, nyuma yaho Abadage bari batuye muri America bafashe amateka ya cyera ya Mutagatifu Nicholas bayahuza n’aya ‘Kris Kringle’ bituma mutagatifu Nicholas ahinduka ’SinterKlaas’ kuri benshi bakunda kuvuga ‘Santa Claus’.

Mu Rwanda bafata Pere Noel gute?


Mu gihe cya Noheli usanga mu bice bitandukanye by’igihugu cyacu, ahantu haba habereye ibirori cyane cyane ibihuza abana haba hari abantu bambaye imyenda y’imituku n’umweru baba batanga impano, bakanifotorezwaho bashushanya Pere Noel. Hamwe na hamwe, usanga bubatse iburugu birimo imitako itandukanye batibagiwe na Pere Noel.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *