Yemi Alade yandagaje Abayobozi bakuru ba Nigeria batita ku baturage

Alade yabivuze abinyurije kuri twitter ye, maze asaba abakora muri guverinoma kubahiriza inshingano bashinzwe cyangwa batabikora bagaha umwanya abandi banya-Nigeriya babishoboye.

Yifukije abayobozi batita ku baturage ko batazigera bajyana ayo mafaranga mu mva zabo.

Uyu muhanzikazi wakoze indirimbo zakunzwe cyane nka ‘Johnny’ n’izindi, yagaragaje abanyapolitiki bose nk’abameze kimwe, ubwo yijujutiraga kutagira ibikorwa remezo nk’imihanda myiza n’amashanyarazi muri Nigeriya.

Alade w’imyaka 29 y’amavuko, yanditse ati: “Abayobozi bakuru muri guverinoma bavuga ko Nigeriya ari igihugu kidafite ibyiringiro.Kuki mwiyamamariza kwicara mu biro gusa? Mutange umwanya ku bafite ibyiringiro  ko Nigeriya yazaba nziza.”

Uyu muhanzikazi yababije ikibura ngo ibikorwa remezo byiza biboneke muri Nigeriya.

Ati: “Abanyapolititi bose ni bamwe, bisaba iki ngo hakorwe imihanda myiza, uburezi bufite ireme, amazi meza n’amashanyarazi?”

“Ntimushobora kuguma ku butegetsi iteka ryose.Kandi mwibuke ko mutazigera mujyana ayo mafaranga mu mva zanyu.”

Image result for yemi alade




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *