Yatangiye umuziki bigoye ku myaka ye 17 ubu niwo umutunze- Edouce Softman (VIDEO)

Irabizi Edouce Thadée uzwi ku izina ry’ubuhanzi Edouce Softman avuga ko yatangiye umuziki bigoranye ku myaka 17, ariko ubu arashima aho ageze abikesheje uyu mwuga.

Uyu muhanzi ukiri ingaragu mu bana umunani bavutse mu muryango wabo akaba uwa kane yatangiye umuziki mugihe cyari kigoye ku myaka ye mike.

Mu kiganiro yagiranye na Celebz Magazine yadutangarije ko ubwo batangiraga byari bigoye ugereranyije ni ibi bihe tugezemo aho avuga ko ibihe burya ibintu biba bitandukanye kuko byasabaga ko umuhanzi aza yiteguye kuko yabaga azi neza icyo aje gushaka bitandukanye ni iki gihe usanga abahanzi benshi bari gukora aho bakuru babo babaciriye inzira.

Ati:’’Urukundo rwagiye ruturanga nirwo rwatumye tugeraho tugeze kugeza kuri ubu, wibaze ko washoboraga kuva Kimisagara ukajya i Nyamirambo tugiye gukora indirimbo utitaye ku masaha wabaga ukorera abantu uzi neza kuri kubakorera ibyo ugomba gusaruramo umusaruro, Bitandukanye ni ubungubu inzira ni nyabagendwa ibintu byose byarateguwe bakuru babo barabivunikiye bagezeho aho abanyarwanda bifuza kumva indirimbo zabo, mugihe uwa banyamahanga bawumva gake.”

Ikindi yavuze nuko ubu umuziki abanyarwanda bakora batita cyane ku magambo gusa ahubwo bita kunjyana runaka (beat) mugihe twebwe byasabaga ko twita cyane ku magambo ayigize kuko wabaga uzi neza kwigiye guhangana n’izindi. Kubijyanye n’ikoranabuhanga avuga ko ari umuyoboro mwiza usigaye unabafasha kugeza ibintu byabo kure kandi birumvikana ari nako akantu kinjira birumvikana.

Edouce Softman ubu uri hafi kugeza imyaka 10 mu muziki nyarwanda yadutangarije ko mu gutangira kwe harimo abahanzi barimo bakomeye nkaba King James, Nasson, Emmy n’abandi

Gukora umuziki yawutangiye ataziko mu byukuri byamugezaho bitewe n’uburyo byavugwaga, ashimira mu byukuri ibyo yagezeho harimo n’inshuti yungukiyemo, abahanzi batandukanye yagiye yungukira murugendo rwe rwa muzika.

Kuruhande rw’ababyeyi ati:’’ Ntibigeze babikunda kuko bumvaga ko ngiye kuba ikirara nkareka ishuri gusa siko byagenze nakomeje ishuri ariko nkora nuwo muziki nyuma baje kubikunda ubwo bumvise ndi kumvikana kuri za Radio kugezaho banagatangira no kumufasha.”

Gusa ibi byose ashimangira ko yakabikorera urukundo rw’icyo gihe yarafite umuziki kuko atigeze anacika intege, aho yanitabiraga bitaramo atishyuwe ari ukugira ngo amenyekane.

Mu bindi wamenya kuri uyu muhanzi ni akazina ka Softman yiswe mu mwaka w’2013 na Humble Jizzo ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys ubwo bari muri studio bakora indirimbo yitwa Urushinge.

Umuhanzi Edouce yakoze indirimbo nyinshi zagiye zikundwa n’abatari bake kubera kugira amagambo yaryoheraga amatwi yiganje ay’urukundo.

Edouce Softman uheruka gushyira indirimbo nshya yise ‘NYARANJA’ yakorewe mu nzu ya Country Record igatunganywa na Producer Element ugezweho muri iki gihe mu buryo bw’amajwi ikaba iri ku rubuga rwa YouTube rw’uyu muhanzi, yasoje ashimira abagerageje ku mufasha mu rugendo rwe rwa muzika cyane cyane ababarizwa mu gisate cy’imyidagaduro anabasaba gukomeza kubashyigikira mu byo bakora kuko batabaye bo ntacyo bageraho.

Kurikira ikiganiro twagiranye hano ubwo twamusuraga aho atuye avuga ko abikesha umuziki

Edouce ari mubahanzi batangiye bigoye ariko akaza gukundwa bitewe n’indirimbo ze

Umuhanzi Edouce Softman watangiye umuziki bigoye ku myaka ye 17 ubu niwo umutunze

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *