Yatangije umushinga yise” ama parkings no kugurisha amatike arawamburwa

Mu rwego rwo kwihangira umurimo no kurwanya akajagari  mu Mujyi wa Kigali , Hakuzimana Rachid yemeza ko ari we muntu wa mbere wakoze umushinga yise” ama parkings no kugurisha amatike” ariko uwo mushinga byarangiye bawumutwaye.

Mu kiganiro na Celebzamagazine.com, Hakuzimana Rachid w’ imyaka 52 y’ amavuko avuga ko uyu mushinga yawunyanganyijwe n’ Akarere ka Nyarugenge muri 2000 ubwo kayoborwaga na Kampayana Augustin ariko afatanyije na Rusimbi Charles.

Hakuzimana yatangiye adutangariza ko yatekereje gukora umushinga wo kujya yishyuza amamodoka aho bayasiga (parkings) ngo kuko nta mutekano imodoka zabaga zifite ariko na none byakorwaga mu kajagari.

Ati” Ndabyibuka icyo gihe iyo abantu bazaga kureba umupira imodoka zabo bazirindishaga abantu batazi ubwo bamara gusoka muri stades bakabaha amafara runaka biyumvikaniye nshatse guca ako kajagari rero nibwo natangiye gupanga uburyo bushyashya bwakoreshwa”.

Yakomeje avuga ko icyo gihe yari yashinze ihsyirahamwe ry’ urubyiruko yahise atangira kwiruka ku byangombwa byo gutangiza umushinga we abibonye byarangiye umushinga utwawe n’ Umujyi wa Kigali wegukanywa na KVCS.

Ati” Nubwo bantwaye umushinga sinegeze ncogora kuko niyumvamo kuba nagira uruhare mu gufasha urubyiruko kuko n’ ubu mbabazwa no kubona uburyo abitwa abazubguzayi bagenda bamburwa imari yabo kandi nabo bifuza kwiteza imbere”.

Kuri iyi ngingo y’ uburyo abazunguzayi bamburwa kandi ibintu byabo bikajyanywa ahantu hatazwi niho Hakuzimana Rachid akomeza agira ati” Aho kwica gitera umuntu yakwica ikibimutera”.

Mu rwego rwo gushakisha igisubizo cy’ uru rubyiruko rwiswe “ABAZUNGUZAYI” Hakuzimana yongeye gutekereza icyakorwa akusanya ibikoresho by’ ingenzi birimo imyambaro y’ abazajya bishyuza amatike n’ ibindi.

Ariko mbere yaho yari yagerageje kubonana na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kugira ngo amubwira agahinda yatewe no kwibwa umushinga ntibyamushobokera ariko abonana n’ abakozi bo muri Perezidanse icyo bamuteze amatwi ndetse bamwohereza mu Mujyi wa Kigali.

Bitewe ni uko yongeye guhuza urubyiruko rwari rusanzwe ruzunguza rusaga 30, mu rwego rwo kurufasha ,Kugeza magingo aya, Hakuzimana yasabye ko yahabwa parking iri mu nkengero za Stade Regional I Nyamirambo kugira ngo  bajye bahishyuza bityo babone umushahara wo ku kwezi ndetse banatange umusanzu wo kubaka igihugu.

Rachid Hakuzimana uharanira uburenganzira bw’ abazunguzayi

Ni muri urwo rwego,  Hakuzimana Rachid yandikiye Umujyi wa Kigali ku itariki ya 19 Kamena 2020 awusaba guhabwa ahantu wo gukorera aho ni muri Parking imodoka zisanzwe zihagarara iyo zaje ku mipira, mu ma nama ndetse n’ ibindi birori bikmeye byo mu rwego rw’ igihugu.

Uhereye ibumoso , ibaruwa Rachid Hakuzimana yandikiye Perezida wa Repubulika, iyo yandikiye Mayor w’ Umujyi wa Kigali n’ icyemezo cya RDB

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com

 

 

 

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *