Yasipi Kasmir igisonga cya Miss Rwanda yasoje amasomo ku gukunda igihugu ndetse n’amateka yacyo no kukirwanira

Yasipi Kasmir Uwihirwe igisonga cya Nyampinga w’u Rwanda 2019, ni umwe mu bagize Indangamirwa icyiciro cya 12 baturuka mu bihugu 23, basoje amasomo ku gukunda igihugu ndetse n’amateka yacyo no kukirwanira.

Yasipi Casmir wabaye igisonga cya Nyampinga w'u Rwanda 2019

Mu gusoza amasomo y’Indangamirwa icyiciro cya 12,Yasipi Kasmir Uwihirwe yagaragaye asobanurira abayobozi bayobowe n’umukuru w’igihugu akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda uburyo bategura urugamba neza ku ikarita, uburyo basubizayo umwanzi, uko bakwitwara igihe baba batunguwe n’ibindi.

Yasipi Casmir n'abo yari ayoboye bereka umukuru w'igihugu uko bategura urugamba

Yasipi Casmir n’abo yari ayoboye bereka umukuru w’igihugu uko bategura urugamba

Yassip Kasmir, wari wahawe ipeti rya lieutenant wambaye umwambaro wa gisirikare, inkweto za bote, ingofero y’urumbaga ndetse n’imbunda nini, hamwe n’inkoni mu ntoki, yatangiye asaba abagize itsinda yari ayoboye kwibwira abayobozi.

Nyuma yo gusobanurira abayobozi agace bategura guhanganiramo n’umwanzi, n’uko bazagenda bitwara kuri buri musozi mu bihe bitandukanye, yasabye abasirikare batandatu yari ayoboye kwakira amabwiriza y’uko bagomba kwitwara ku rugamba.

Nyuma y’aya mabwiriza, abasirikare bagiye ku rugamba, bahangana n’umwanzi mu buryo busa neza n’uko urugamba rugenda, ndetse baranarutsinda.

Urubyiruko ruturuka mu bihugu 23, barangije amashuri yisumbuye.

Ubwo yahataniraga i kamba rya Miss Rwanda 2019

s/Kigalitoday

Hagenimana Thierry

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *