Yannick Mukunzi yerekeje muri Sweden, umugore ararira

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 01 Gashyantare 2019  saa cyenda, nibwo Mukunzi Yannick wakiniraga Rayon Sports yerekeje muri Sweden aho agiye gukinira ikipe ya Sandvikens IF yo mu cyiciro cya gatatu.

Yannick yerekeje i Burayi nyuma y’igihe gito asezeranye mu mategeko n’umugore we babyaranye imfura y’umuhungu, Iribagiza Joy wafashwe n’ikiniga ubwo yasezeraga umugabo we.

Mu mikino 2 ya nyuma mu ikipe ya Rayon Sports, Yannick Mukunzi yagaragaye ashimira abakunzi bayo mu gihe cy’umwaka babanye anabatsindira igitego cyo kubasezera mu mukino batsinzemo Marine FC 2-0.

Yari yaherekejwe n’umugore we  na zimwe mu nshuti babanye.

Mukunzi yageze muri Rayon Sports muri Kanama 2017 ayifasha gutwara igikombe cya Super Cup n’icy’Agaciro byose batsinze APR FC yakuriyemo.

Uretse ibi bikombe, yanatwaranye na Rayon Sports igikombe cy’intwari banisubiza icy’agaciro, basoreza mu kugera muri ¼ cy’amatsinda ya CAF Confederations Cup 2018.

Yannick yari azwi nk’umusirimu cyangwa uzana ibigezweho nk’uko bagenzi be bakinanaga muri Rayon Sports babivuga.

Yannick agiye mu burayi mu gihe Rayon Sports ifitanye umukino na Mukeba APR FC, hakibazwa niba icyuho cye kitari kwigaragaze muri uyu mukino w’igikombe cy’intwari.

Yannick asezera ku mugore we bamaze igihe gito basezeranye mu mategeko.

Aba ni abamuherekeje ku kibuga cy’indege i Kanombe.

Iribagiza Joy, umugore wa Yannick byamugoye kwihangana, ararira.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *