Yahuye n’abiyita abakozi b’Imana bamufata ku ngufua baranamwambura

Nkuko byemezwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB),mu karere ka Huye umukobwa witeguraga ubukwe wari ugiye mu isoko  avuga ko yahuye n’abantu biyita abakozi b’Imana bamufata ku ngufu bamwaka n’amafaranga.

Umukobwa w’imyaka 22 y’amavuko yabwiye Flash ko kuwa kabiri tariki ya 08 Ukwakira 2019 yagiye mu isoko ahura n’abatekamutwe atazi babiri, bamubwira ko afite ibibazo hari abantu bari ku mugendaho baramubeshyabeshya bamujyana mu ishyamba ngo bagiye kumuha umuti kuko banamubwiraga ko ari abakozi b’Imana.

Yagize ati Tugeze mu ishyamba barambaza ngo mfite amafaranga angahe? Mbabwira ko mfite amafaranga ibihumbi 14.850 y’amafaranga y’u Rwanda. Umwe muri bo ampereza agatambaro ngo nshyiremo ayo mafaranga nari mfite ubundi nkakoze ku ibere ry’iburyo maze ngusengere kuko njye ndi umukozi w’Imana n’ibibazo uzahura nabyo bihite bigenda, gusa ibyo uzabigeraho nureka uyu muhungu turi kumwe mu karyamana ni nabwo uzabyara, ayo mafaranga ufite ukayampa niyo telefone.

Uyu mukobwa akomeza avuga ko ibyo byose bamukoreraga yumvaga  nta bwenge afite ndetse bashobora kuba ari imiti bamuhaye kuko yaranasambanyijwe arabyemera.

Ati Numvaga ari imiti banteye nkimara guhabwa agatambaro ibyo nabwirwaga byose  narabyemeraga, ubu mfite ubwoba ko nshobora kuba naratewe inda cyangwa naranduye SIDA, ubu nagiye kwa muganga bansaba ko ngaruka.”

Ibi byose bikimara kuba uyu mukobwa yazamukanye n’uwamusambanyije bava mu ishyamba, bamaze gutandukana  agarura ubwenge, abwira undi muntu yari abonye ku muhanda ibimubayeho bahita bahamagara  Polisi ya Rusatira mu Karere ka Huye.

Abakekwaho kubimukorera batabwa muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ndetse Modeste Mbabazi asaba abantu kwirinda abantu babashuka.

Hagenimana Thiery

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *