Yaguye mu mpanuka ava gushakisha ibishyingiranwa

Mu mpanuka iheruka mu karere ka Karongi, yaguyemo umukobwa witwa Claudine Nyiringabo wo mu Murenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke ava mu kiraka cyo gushakisha ibishyingiranwa.

Nyiringabo Claudine wari ufite ubukwe mu kwezi gutaga kwa Kanama
Nyiringabo Claudine wari ufite ubukwe mu kwezi gutaga kwa Kanama

Nyiringabo ni umwe mu bagenzi 11 baguye mu mpanuka y’imodoka ya Kompanyi ‘Ugusenga Expres’ yabereye mu Karere ka Karongi ku wa 16 Nyakanga 2019.

Uyu mukobwa w’imyaka 28 y’amavuko, yari afite ubukwe bwo gusabwa ku itariki ya mbere Kanama 2019.

Abo mu muryango we babwiye Kigali Today ko yari amaze iminsi mu Mujyi wa Kigali, aho yakoraga ibiraka bimufasha gushakisha imibereho, no gushaka amajyambere azatahana mu bukwe bwe.

Murumuna we, Mizero Clementine, yavuze ko Nyiringabo yari amaze iminsi mu Mujyi wa Kigali akora akazi ko kubarura abagize imiryango, mu byiciro by’ubudehe.

Ku munsi impanuka yahitanye ubuzima bwe yabereyeho, Nyiringabo ngo yavuye mu Mujyi wa Kigali mu gitondo cya kare, yerekeje mu Karere ka Nyamasheke, aho yari agiye gukora ikizamini cy’akazi.

Murumuna we, Amizero avuga ko iki kizamini yari agiye kugikora kugira ngo nibimukundira akabona akazi azakorere hafi y’umuryango avukamo, ndetse n’urugo yiteguraga gushinga.

Impanuka yabereye mu karere ka Karongi yahitanye abantu 11

Amizero yagize ati “Muri kiriya gitondo impanuka iba, nanjye barampamagaye, mpamagarwa na musaza wanjye, arambwira ngo ninjye kureba aho iyo mpanuka yabereye kuko mukuru wanjye yari arimo, ati genda urebe uko bimeze! Nahise mva ku kazi nihuta, mpageze nyine nsanga byarangiye”! Claudine Nyiringabo yashyinguwe taliki 17 Nyakanga 2019, mu Murenge wa Macuba aho avuka.

S/Kigalitoday

Akazuba Cynthia

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *