Yagiye gufana  umukino wa APR FC na Rayon Sport  birangira ahasize ubuzima

Umusore witwa Niyongabo Pacifique uvuka i Kigali muri Nyacyonga wafanaga ikipe ya APR FC, yarohamye mu kiyaga cya Kivu ahita apfa, ubwo bari bagiye gushyigikira ikipe yabo mu mukino wayihuzaga na Rayon Sports wabereye i Rubavu kuwa Gatandatu tariki 23 Nzeri 2017.

Niyongabo Pacifique w’imyaka 23 yarohamye ku manywa yo ku Cyumweru tariki 24 Nzeri 2017, ubwo we na bagenzi be bari bagiye koga mu kiyaga cya Kivu, mu gihe bari bategereje ko umukino wari wabajyanyeyo wari waraye usubitswe ushobora gusubukurwa kuri uwo munsi bakahava bawurebye.

Bagenzi be bari bajyanye i Rubavu bamaze kubona ko arohamye bagerageje kumurohora ariko biba iby’ubusa, umurambo we uza kurohorwa kuwa Mbere tariki ya 25 Nzeri 2017 uhita ujyanwa ku bitaro kugirango ubanze ukorerwe isuzuma.

Uyu nyakwigendera warohamye mu kiyaga cya Kivu, abo mu muryango we batangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko yakundaga cyane ikipe ya APR FC ngo kuko yakundaga kuba ari kumwe nayo hirya no hino mu gihugu aho yabaga yagiye mu mikino itandukanye.

Niyongabo Pacifique w’imyaka 23 yiberaga iwabo i Nyacyonga nyuma y’uko yari arangije amasomo ye y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mwaka ushize wa 2016.

Niyongabo Pacifique warohamye mu Kiyaga cya Kivu ubwo yari yagiye gufana APR FC i Rubavu
Ubwo bari bamaze kubona umurambo we 

Niyongabo Pacifique mbere yo kurohama mu Kivu

Source:Ukwezi

Dushimimana Aimable-Celebz magazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *