Yafotowe yereka urutoki rwa musumbazose Perezida Trump none yasezerewe ku kazi

Nyuma y’aho umugore witwa Juli Briskman,agaragaye ku ifoto yerekana urutoki rwa musumbazose arwereka abashinzwe kurindi Perezida wa leta zunze ubumwe z’amerika Donald Trump ubwo bari bamunyuzeho bari mu modoka, nawe atwaye igare,byatumye yirukanwa ku kazi nubwo bamwe bamufashe nk’intwari.

Ikinyamakuru Huffington Post cyanditse ko uyu Briskman w’imyaka 50 yacyibwiye  ko aticuza kuba yirukaniwe ko mu kwezi gushize yagendaga ku igare muri leta ya Virginia akaza kuzamura urutoki rurerure arwereka Trump nk’ikimenyetso cy’uko atishimiye politiki ze zirimo izerekeye abimukira, Obamacare n’izindi.

Juli Briskman yafotowe yerekana urutoki rwa musumbazose ubwo imodoka za Trump zamunyuragaho

Uyu mugore yari umaze amezi atandatu akora nk’inzobere mu kumenyekanisha ibikorwa n’itumanaho mu kigo cya Akima LLC, cyo muri Virginia, yafotowe kuwa 28 Ukwakira n’ushinzwe gufotora Perezida Trump, bidatinze iyo foto ikwirakwira mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga. Bamwe bamufashe nk’intwari abandi bavuga ko agomba kwiyamamaza mu 2020.

Iki kigo cyirukanye Briskman kimubwira ko ibyo yakoze atagombaga kubishyira ku mbuga nkoranyambaga kuko ari ibikorwa by’urukozasoni. By’umwihariko aho yakoraga bakaba barababajwe n’uko yakoresheje iyi foto nk’imuranga kuri Twitter na Facebook, bityo bikaba byakwangiza isura yabo.

Politiki za Perezida Donald Trump zakunze kunengwa n’abantu batandukanye kuva aho agiriye ku buyobozi,aho nawe atahwemenye gutangaza ko atazihanganira abimukira bazan muri Leta zunze ubumwe z’amerika batabifiteye uburenganzira.

Zigama Theoneste-celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *