Yafashwe asambanya ifarashi yemeza ko yabitegetswe n’abapfumu ngo bitanga imbaraga mu gutera akabariro

Afurika y’epfo umugabo wahitwa Mount Fletcher uzwi ku izina rya Ntando yakatiwe n’urukiko igifungo cy’imyaka umwe azira gusambanya inyamaswa yo mu bwoko bw’Ifarashi ngo n’umupfumu wabimutegetse.

Uyu mugabo Ntando ufite imyaka  (23) y’amavuko ngo yasambanyije iyi nyamaswa muri iki cyumweru dusoje,ubwo ngo mu ijoro banyiri rugo bumvaga urusaku basohoka biteguye gufata umujura bazagutungurwa n’uyu mugabo wasambanyaga iyi farashi.

Nk’uko tubikesha Bongo5,ngo banyiri Farashi bahise bihutira kumugeza kuri Police ubu akaba ashinjwa gusambanya kumbaraga inyamaswa.Igitangaje ngo ubwo uyu mugabo yatangaga ibisobanuro mu rukiko yemeje ko yabitegetswe n’abaganga gakondo ngo bizamwongerera imbaraga mu gikorwa cyo gutera akabariro no kwihagararaho mu rugo.Ibi bisobanuro byafashwe nk’amatakirangoyi none yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe.

Ihogoza Sandrine-Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *