World cup 2018: Nigeriya vs Zambiya,ni bande begukana itike yo gukomeza mu gikombe cy’Isi?

Muri iyi minsi Champiyona nyinshi ku isi zarahagaze bitewe nuko hari imikino y’umunsi wa gatanu mu matsinda mu mikino yo gushakisha itike y’igikombe cy’isi,ku mugabane w’Afurika kimwe n’ahandi hose ku isi muri iyi weekend barakomeza gukina, umwe mu mikino yitezwe cyane ni uzahuza Nigeriya na Zambiya ku wa gatandatu umukino uzabera muri Nigeriya.Ese ninde uzegukana intsinzi?

www.celebzmagazine.com yabegeranyirije bamwe mu bakinnyi bakomeye bazagaragara hagati y’impande zombi,ibigwi byabo n’uko bahagaze kugeza ubu,dore ko benshi batangiye kuvuga ko ubwo Nigeriya itozwa na Gernot Rohr iri mu rugo ariyo ihabwa amahirwe yo gutsinda uyu mukino ugereranyije na Zambiya.

Image result for World cup 2018: Nigeria vs Zambia

John obi mikel na Rainford kalaba

NIGERIA

Image result for Nigeria team

 1.Ikechukwu Ezenwa

Umunyezamu Ezenwa yakinnye imikino ibiri Nigeria yahuyemo na Cameroun bahurira I Uyo n’I Yaounde mu kwezi gushize.Uyu musore w’imyaka 29 akaba yarahamagawe mu ikipe y’igihugu ya Nigeria (super eagles) nyuma y’ibura rya Daniel Akpeyi.

2..Leon Balogun

Ni umugabo w’imyaka 29 uzaba witezwe cyane muri uyu mukino,akaba akina nka myugariro muri Mainz 05 mu budage,amaze guhamagarwa inshuro 8 mu ikipe y’igihugu.

23.William Troost-Ekong

Ni myugariro umaze guhamagarwa inshuro 14 muri Super Eagles. Akaba azaba afite akazi ko guhagarika abataka ba Zambiya.

4.John Obi Mikel

Ni umukinnyi ngenderwaho muri Nigeriya,akina hagati mu kibuga akaba ari nawe Captain,afite akazi gakomeye kuri uyu wa gatandatu ko guha imipira abataka ndetse no gufasha ba myugariro be kutavogerwa nk’umuyobozi w’ikipe kimwe n’uko nawe bitamubuza gutsinda ibitego.

5.Victor Moses

Uwahawe umugisha n’Imana,afite ubwenge n’ubuhanga budasanzwe,afite imbaraga n’ubushobozi bwo kwiruka,gucenga ndetse no gutsinda. Moses akina mu ikipe ya Chelsea mu bwongereza akaba atarakinnye umukino wa mbere wabereye I Ndola,niwe umaze gutsinda ibitego byinshi muri Nigeria muri iyi mikino bari gukina uyu mwaka (3). Ba myugariro ba Zambiya bafite ibibazo bikomeye cyane.

6.Odion Ighalo

 Odion Ighalo ni umwataka ngenderwaho w’igihagararo muri Nigeria, ufite izamu mu bitekerezo bye,uyu yahoze akinira  Watford,ubu akina mu bushinwa muri Changchun Yatai F.C.Ni umwe mu bazaba bayoboye ubusatirizi bwa Super Eagles.

7.Alex Iwobi

Umukinnyi w’ikipe ya Arsenal mu bwongereza akaba yaragaragaye mu mukino wa mbere wabereye I Ndola anatsinda igitego.

ZAMBIYA

Image result for Zambia team

Iyi kipe itozwa n’umutoza Wedson Nyirenda,nubwo izaza muri uyu mukino izaba idahabwa amahirwe ariko ntitwirengagize ko ifite abasore bakomeye, izakina kuri uyu wa gatandatu idafite Brian Mwila ukinira Platinum Stars muri Afurika yepfo,uyu afite ikibazo cy’imvune,akaba yaratsinze mu mukino bahuyemo na Algeria,umukino wabereye I Lusaka muri Zambiya kuva icyo gihe ntaragaruka mu kibuga.

1.Kennedy Mweene

Umunyezamu mwiza wa Zambiya,akaba yari mu basore batwaye igikombe cya Afurika 2012.Afite imyaka 32,niwe Captain wa Zambiya,amaze guhamagarwa inshuro 111 mu ikipe y’igihugu,afite ibitego 2,akaba yaragize uruhare rukomeye cyane mu nsinzi ya Zambiya ubwo batsindaga Algeria 1-0 akuramo imipira ikomeye.

2.Stophila Sunzu

Uyu nawe yatwaranye na Zambiya igikombe cya Afurika 2012,niwe wateye Penaliti yabahesheje igikombe ku mukino wa nyuma bahuyemo na Cote d’ivoire. Azaba yitezwe cyane kuri uyu mukino uzabera I Uyo.

3.Enock Mwepu

Uyu ni inyongera nziza mu ikipe y’igihugu ya Zambiya (Chipolopolo),dore ko asanzwe akinira ikipe y’igihugu yabatarengeje imyaka 20,afite akazina bamwise kubera ubuhanga bwe bati the “Computer”, Mwepu amaze guhamagarwa inshuro 2 muri Chipolopolo,yatsindiye igitego mu gikombe cy’isi cyabatarengeje imyaka 20 cyabereye muri Koreya ubwo bageraga muri ¼ cyirangiza.

4.Augustine Mulenga 

Akinira Zanaco,ashobora gukina mu kibuga hagati asatira izamu cyangwa se agakina nka mababa (winger),mu mikino ibiri bahuyemo na Algeria yatanze imipira itatu yavuyemo ibitego bisukuye,ashobora kongera kubikorera I Uyo.

5.Kondwani Mtonga

Ni umukinnyi mwiza wo hagati mu kibuga,akinira Zesco United,ntiyihuta ariko afite ubuhanga bwo kuganza uwo bahanganye.

6.Chisamba Lungu

Uyu Chisamba Lungu akundwa cyane n’abafana ba Zambiya,nawe yari mu rutonde rw’abakinnyi batwaye igikombe cy’afurika 2012,akaba afite ubunararibonye mu ikipe y’igihugu.

7.Patson Daka

Ni rutahizamu wa FC Liefering,yatsinze igitego ubwo bahuraga na Algeria,ntakora byinshi,ibye ni izamu n’ibitego,buri kanya aba agongana na ba myugariro bahanganye,nawe yari mu basore bakinnye igikombe cy’isi cyabatarengeje imyaka 20 muri Korea. Umutoza Nyirenda azamwifashisha kuri uyu mukino.

Mu gushakisha itike y’igikombe cy’isi 2018 mu burusiya,Uyu mukino wa Nigeriya na Zambiya uzaba kuwa gatandatu tariki ya 7 Ukwakira 2018,ubere kuri Godswill Akpabio international stadium I Uyo saa 18h00 CAT.

DUSHIMIMANA Aimable-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *