Wikendi yose bayimaranye i Miami, Ben Affleck na Jennifer Lopez bashimangiye ko baba barasubiranye

Umuhanzikazi Jennifer Lopez na Affleck bigeze gukundana kugeraho bari bagiye gukora ubukwe ariko bigapfa bongeye gushimangira ko baba barasubiranye nyuma yuko bamaze wikendi yose muri Miami barikumwe bagirana ibihe byiza.

Affleck na Lopez bagiye bagaragara inshuro nyinshi zigera muri eshatu kuva aho uyu muhanzikazi atandukaniye nuwari umugabo we, Alex Rodriguez.

Ibi birashimangira ko ibitekerezo byaba bombi byamaze kwerekeza ku gusubukura umubano wari warajemo agatotsi bikarangira batabanye nkuko bari babyiteze.

Nk’uko TMZ ibitangaza, Affleck yerekeje i Miami ku cyumweru, tariki ya 23 Gicurasi 2021, kugira ngo ahure na J lo.

Uyu mukinnyi wa firime yaje kugaragara mu nzu y’amazi aho J Lo yari atuye hafi y’inkombe y’amazi.

Kugira ngo byemezwe neza Lopez yagaragaye asohoka hanze kuri baliko ajugunya akantu hanze ahita yinjira ariko agerageza kwihisha amaso ya paparazzi.

Ben Affleck na Jennifer Lopez barikumwe mu nzu imwe i Miami

Gusa kuri ubu igikomeje kwibazwa ni ukubyerekeye aba bombi bigeze gukunda bikomeye nimba bitazongera nkuko byagenze igihe cyashize bakaza gutandukana.

Mu mwaka 2002, Ben n’umuhanzikazi Jennifer Lopez bari basezeranye kubana, Gusa ibimenyetso byo gutandukana byatangiye ubwo basubikaga ubukwe bwari buteganyijwe kuba mu mwaka wa 2003. Baza gutandukana nyuma y’amezi make muri Mutarama 2004.

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *