Westlife igarutse mu ruhando rwa muzika n’indirimbo nshya ‘Hello My Love’ [REBA VIDEWO]

Itsinda ryakunzwe na benshi ku isi, Westlife ryamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ibagarura mu muziki, “Hello My Love”.Iyi ikaba ari yo ndirimbo yabo ya mbere kuva mu myaka 8 ishize.

Westlife, itsinda ry’Abongereza ryigaruriye imitima ya benshi mu ndirimbo z’urukundo.

Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe i Los Angeles muri Leta zunze ubumwe za Amerika, agaragaza Nicky Byrne, Kian Egan, Mark Feehily na Shane Filan baririmbira mu butayu.

“Hello My Love” yanditswe ndetse itunganywa n’uwitwa Ed Sheeran afatanyije na Steve Mac.

Feehily, umwe mu bagize iri tsinda, yabwiye ikinyamakuru the Metro ati:  “Ed ni umwe mu ba sitari bakomeye isi ifite, ariko mpura na we bwa mbere, yakoraga ibiraka mu tubari kandi ntiyarazwi.”

Yakomeje agira ati: “Icyo gihe duhura, yari umufana ukomeye wa Westlife ndetse azi no gucuranga zimwe mu ndirimbo zacu zakunzwe cyane.”

Iri tsinda rizatangira gahunda yaryo ya 20 izenguruka ibice bitandukanye ‘tour’, kuva tariki 22 Gicurasi 2019, aho bazatangirira i Belfast bagasoreza mu mujyi wa Dubin tariki ya 6 Nyakanga 2019.

Bizaba ari ubwa mbere bongeye kuririmbira imbaga, kuva muri Kamena 2012 ubwo baherukaga gutaramira  ahitwa Croke Park mu mujyi wa Dublin.

REBA VIDEWO ‘HELLO MY LOVE ‘ YA WESTLIFE 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *