Wema Sepetu yajyanywe igitaraganya kwivuriza mu Buhinde ntiyitaba urukiko

Umukinnyi wa Film muri Tanzania ukurikiranywe n’urukiko rukuru rwa Kenya gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge,uyu wa Kabiri ntiyitabye urukiko ku bw’uburwayi bwamujyanye igitaraganya kwivuriza mu Buhinde.


Iyi nkuru dukesha Bongo5,yemeza ko kuri uyu wa kabiri benshi bari bazindutse bajya kumva umwanzuro w’urubanza Wema Sepetu aregwamo gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge ngo byarangiye atahagaragaye nuko nyina waje amuhagarariye yemeza ko umukobwa we yajyanywe mu bitaro by’Ubuhinde igitaraganya kugira ngo yitabweho abagwe kuko amerewe nabi.

Mu gutanga ubu butumwa nyina wa Wema ntiyavuze uburwayi arwaye ndetse ntiyagaragaje ibyangombwa byo kwa muganga,biteza impaka ndetse asabwa kuzagaruka taliki 13 /6/2018 akazaza yitwaje ibyangombwa bibyemeza bitaba ibyo agahanwa n’urukiko.

Wema Sepetu ubu uzwi nk’umwamikazi wa Instagram akaba yaranabaye nyampinga wa Tanzaniya wa 2006 akurikiranweho gukoresha ibiyobyabwenge kuva umwaka ushize wa 2017 ubwo yafatanwaga umutekero w’urumogi mu rugo iwe ubwo habaga umukwabu wo gusaka ibyamamare byavugwaga ko bikoresha ibiyobwagenge, na nubu ikibazo cye ntikirarangizwa dore ko atahwemye guhakana ko nta sano afitanye nabyo mu gihe urukiko rwo rukomeje kubimushinja.

 

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

BANA NATWE CELEBZMAGAZINE.COM TUGUSUSRUTSE UJIJUKE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *