Wema Sepetu ari gutangira ubuzima bushya nyuma yo gucuzwa utwe n’uwari umukunzi

Mu gihe akurikiranywe n’iniko zo muri Tanzania gusakaza amafoto y’urukozasoni no gukoresha ibiyobyabwenge Wema Sepetu, yahishuye ko umusore baheruka gukundana yamushutse akamwiba miliyoni 64 z’amashilingi ya Tanzania.

Image result for Wema Sepetu 2019Tariki ya 17 Ukwakira 2017 nibwo Wema Sepetu yashyize kuri konti ye ya Instagram amashusho ari gusomana byimbitse n’umusore uzwi nka Partick Christopher [PCK] bivugwa ko bitegura gushyingirwa.

Umubano w’aba bombi ntiwaramye kuko bahise batandukana nyuma y’aho ubuyobozi muri Tanzania bwamaganye iki gikorwa cy’urukozasoni bigatuma Wema ajyanwa mu rukiko akanakomanyirizwa mu bikorwa byose bya sinema.

Hashize iminsi mike uyu mukobwa akomorewe gusubira mu bikorwa bya sinema. Yahishuriye Ikinyamakuru cya Ijumaa ko Patrick Christopher yamuteketseho imitwe akamutwara miliyoni 64 z’amashilingi ya Tanzaniya (24.000.000 frw).

Yagize ati “Nanyunze mu bihe bikomeye cyane, nasubiye inyuma muri make ndi gutangira ubuzima mpereye hasi, kugeza n’ubu sindiyumvisha ibyambayeho, niba yarantekeye imitwe sinzi impamvu, gusa gukosa si bibi, ikibi ni ugusubira.”

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *