WASAC:Dusenge Alfred Byigero yicajwe asimbuzwa Gisèle Umuhumuza

Dusenge Alfred Byigero yahagaritswe ku nshingano z’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) yashyizweho guhera tariki ya 14 Ukuboza 2020 asimbuye Eng. Aimé Muzola.

Itangazo risinyweho na Minisitiri w’Intebe rivuga ko Gisèle Umuhumuza ari we wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo (Acting Chief Executive Officer)  wa WASAC.

Ni umwanzuro  wafashwe mu izina rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame nk’uko biteganywa mu ngingo ya 112, igika cya 5 (b) cy’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Nta mpamvu yatangajwe ku ihagarikwa rya Dusenge Alfred Byigero, gusa WASAC yakunze kuvugwamo ibibazo binyuranye birimo  imicungire mibi y’umutungo no kuba serivisi zo kwihutisha kugeza amazi mu baturage zitihuta nk’uko bigenda ku mashanyarazi.

Mbere yo gushyirwa ku mwanya yahagaritsweho, Byigero yakoze nk’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa WASAC hagati ya 2012 na 2017,  akora n’izindi nshingano zitandukanye mu rwego rw’ingufu.

Assumpta Gema/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *