WASAC igiye kwifashisha miliyoni 436 $ yahawe na BAD mu guha amazi meza abaturage 2,600,000

Ubuyobozi  bw’Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’isukura (WASAC) bwatangaje ko bwatangiye umushinga wo gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura mu gihugu hose, batewemo inkunga na Banki nyafurika itsura amajyambere (BAD), ingana na Miliyoni 436 z’amadolari y’Amerika.

Igice cyayo cya mbere kikaba cyaratangiye gushyirwa mu bikorwa, hacukurwa imiyobora y’amazi no gusimbuza ibikorwa remero bishaje mu bice by’imijyi.

Igice cya kabiri cy’umushinga kigiye gukomereza no mu bice by’icyaro hasanwa imiyoboro y’amazi yashaje, kongera inganda z’amazi ndetse no kubaka ibigega.

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzafasha abaturage 2, 600, 000 kugerwaho n’amazi meza n’ibikorwa by’isuku n’isukura.Uzanafasha kongera ingano y’amazi mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abaturage bakora ingendo ndende bajya kuvoma n’abataragerwaho n’amazi meza.

Biteganyijwe ko umushinga uzafasha abaturage 2, 600, 000 kugerwaho n’amazi meza.
Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *