Wari uzi ko kurya imbuto n’imboga bigabanya ibyago byo kwiyongera kwa Diyabete mu mubiri?

Indyo yiganjemo imbuto nyinshi,imboga rwatsi n’ibindi bizishamikiyeho byamaze kugaragara ko biri mu bigabanya ubukana ndetse no kwiyongera gukabije ku barwaye indwara ya Diyabete.

Nkuko mu bushakashatsi bwakozwe abasaga milliyoni eshatu bose bamaze kureka ibiribwa bikomoka mu matungo ku bw’impamvu z’ubuzima.

Nubwo hasohotse byinshi bitandukanye bivugwa ku bijyanye n’inyungu yo kurya ibikomoka ku mboga n’imbuto, ubu byamaze kumenyekana ko ibi biribwa ari bimwe mu nkingi za mwamba bigira uruhare rukomeye mu mimerere myiza y’umubiri. 

Ubushakashati bwakozwe n’abanyeshuri biga mu ishuri ryitwa Harvad T.H Chan School riherereye i Boston muri America, bwagaragaje ko imboga ndetse n’imbuto bifasha hafi bitatu bya kane (3/4) mu kugabanya ubukana b’indwara ya Diyabete.

Abashakashatsi batandukanye bw’abarenga 300,000 batangaje ko ibi biribwa bikungahaye ku kitwa (Antioxidants) ishinzwe kurinda indwara ya Diabete, ndetse bikongera imwe mu misemburo igenzura isukari iba mu maraso ndetse ikagabanya n’ibiro ku bafite umubyibuho ukabije. 

Ubu bushakashatsi nanone bwogeye kwiga ku itandukaniro riri hagati y’ibihingwa bifitiye umubiri akamaro ndetse n’ibitawufite hashingiwe ku biribwa bibikomokaho. Byagaragaye ko Imbuto, imboga rwatsi, intoryi, ibinyamisogwe, ibijumba, ifu y’umweru, isukari ndetse na bimwe mu biribwa bikomoka ku nyamaswa bigira uruhare runini mu kugabanya Diabetes.

Qi Sun ni umuhanga mu bijyanye n’imirire akaba umwarimu muri Kaminuza ya Harvad muri America, yagize ati”ikiruta ibindi mubyo abantu bakwiye kwitaho ni umumaro wo kwihata ibyo kurya byuzuje ubuziranemge cgangwa ibituma ubuzima bumera neza”.  Ati”Abantu bagakwiye guhitamo imbuto ndetse n’imboga rwatsi ndetse n’ibindi bijyanye nabyo mbese ibiribwa bimeze bityo”

Sun yongeyeho ati”Kongera ibihingwa biribwa mu buzima busanzwe byagaragaye ko bishobora kugabanya ubukana bwa Diyabete yo mu bwoko bwa 2 gusa, ibyiza kurushaho ni igihe ibihingwa Bihari ari ibikomokaho imbuto ndetse n’imboga” 

Ubushakashatsi bwakozwe ku bantu 700,000 barwaye Diabete yo mu bwoko bwa kabiri bwagaraje ko abagera 549,000 batazi iby’iyi nkuru.

 

Theogene Uwiragiye

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *