Wari uziko weekend ariyo  iminsi myiza ku bagore yo kwiyitaho no kwigarurira imitima y’abakunzi babo?

Hirya no hino mu migi no mu masoko usanga igitsina gore ari urujya n’uruza barajwe ishinga no guhaha ibijyanye n’imirimbo yo gukoresha cyane mu mpera z’icyumweru, dore ko ngo bamwe ariwo mwanya baba babonye wo kuganiriza birambuye abagabo babo, gahunda z’urukundo rwabo, imiyoborere y’urugo ibyavugururwa , gushimana ku byagenze neza mu cyumweru cyose kiba gishize ndetse no gufata ingamba y’icyumweru gitaha bitegura kwinjiramo.

Image result for women with their family in weekend

Celebzmagazine.com mu kiganiro kirambuye cyateguriwe mu karere ka Rubavu, ku abagore batandukanye twasanze mu isoko, twifuje kubabaza igituma baba bitabiriye bidasanzwe guhaha imirimbo ku gitsina gore.

Uwitwa Clementine avuga ko weekend ari iminsi myiza ku bagore yo kwiyitaho, bakisiga ibirungo byose bishoboka, kugira ngo bite ku abagabo babo neza, ndetse yakoresheje ijambo rivugwa na benshi ngo ni ‘’ugutanga care’’. Tumubajije impamvu aribyo biba bibaraje ishinga mu mpera z’icyumweru avuga ko ari wo mwanya mwiza, wo kwita ku mugabo , ukamuganiriza, ukamutekera byiza, ukamwereka urukundo ruhagije, ukamubaza byose mu byabahurije hamwe mu kubaka urugo, bityo n’umugabo iyo abona ko nawe mugore usa neza umwitayeho, yishimira kukubwira byose, ibyamunyuze, n’ibitaramunyuze mukaboneraho kubikosorera hamwe.

Image result for women with their family in weekend

Claudine n’umugore w’imyaka 35 wo mu karere ka Rubavu afite umugabo n’umwana umwe tumubajije gahunda akora muri weekend mu rwego rwo kwita ku rugo rwe, arasubiza ko we weekend ayubaha cyane kuko aricyo gihe yisanzurana n’umugabo we bihagije. Ku kijyanye n’imyambarire, aragaragaza ko muri weekend agerageza kwambara imyenda yoroshye kandi migufi ‘’sexy style’’ mu gihe ari mu rugo, ishobora gutera umugabo we kubona ko umugore we aberwa kandi ari mwiza. Yarangiza Claudine agashyiraho ibirungo byose akaganiriza umutware we asa neza, bikamufasha guhora umugabo we amuha umwanya muri weekend, urukundo rwabo bagahora baruvugurura bityo bikamurinda icyaruca intege.

Related image

Julienne ni umucuruzi mu karere ka Rubavu, twamubajije impamvu yahisemo gucuruza imirimbo y’abagore avuga ko abona aribyo bimuha amafaranga kuko muri weekend, niho agira urujya n’uruza rw’igitsina gore bitabiriye kugura ngo kuko benshi niwo mwanya uhagije babona wo kwiyitaho cyane ,kurusha indi minsi ,kuko mu minsi y’imibyizi, baba bari gushaka cyane imibereho yateza imbere imiryango yabo,bityo umwanya wo kwiyitaho bihagije ntuboneke.

 

Ihogoza Sandrine-Celebzmagazine.com




One thought on “Wari uziko weekend ariyo  iminsi myiza ku bagore yo kwiyitaho no kwigarurira imitima y’abakunzi babo?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *