Wari uzi ko umukinnyi wa Film Jackie Chan  yakuriye mu buzima bugoye?Iyumvire amateka n’ibigwi bye 

Umukinnyi w’icyamamare mu gukina film, Jackie Chan, afite amateka yihariye udashobora kwiyumvisha uko umuntu ukunzwe gutya yakuriye mu buzima bugoye, aho ababyeyi be batiyumvishaga ko yagera ku rwego rwo kuba icyamamare ku ruhando mpuzamahanga.

Image result for jackie chan fighting

Chan Kong-sang uzwi nka Jackie Chan yavutse 7 Mata 1945, avukira muri Hong Kong abyarwa na Charles na Lee-Lee Chan. Chan yakuze yitwa Pao-Pao bitewe n’imbaraga ababyeyi be babonaga akoresha mu bikorwa bye bya buri munsi.

Ababyeyi ba Jack Chan bakoreraga Ambasaderi w’igihugu cy’Ubufaransa mu gihugu cya Hong Kongo byafashije Jack gukurira mu rugo rwa Ambasaderi mu gace ka Victoria Pack District.

Jackie Chan ntiyahiriwe n’amashuri asanzwe (Primary&Secondary) nyuma yo kujyanwa mu ishuri ribanza rya Nah-Hwa Primary School mu kirwa cya Hong Kong ariko biramunanira aho yatsindwaga umusubirizo.

Mu 1960, umubyeyi wa Jackie yabonye akazi ko gukorera Ambasaderi wa Amerika muri Australia byatumye Jackie ahita ajyanwa mu kigo cya Peking Opera School kigisha ibijyanye na film na theatre cyayoborwaga na Master Yu Jim Yuen.

Related image

Jackie Chan yagaragaje ko afite impano yo gukina Film nyuma y’igihe gito akimara kugera muri iki kigo, aho yabaye umwe mu bana 7 bagaragazaga impano zidasanzwe bimufasha kwiyerekana ndetse no kwereka rubanda impano yari yifitemo.

Chan akiri mu ishuri yari afite akabyiniriro ka Yuen Lo yahawe na Master we mu gihe yagaragazaga impano idasanzwe.

Muri iri shuri rya Peking Opera School niho Jackie Chan yamenyaniye n’inshuti ze z’akadasohoka nka Sammo Hung na Yuen Biao bakunze no guhurira muri film byatumye bahabwa akabyiniriro ka ‘Three Brothers cyangwa Three Dragons’.

Image result for jackie chan fighting

Jackie Chan akimara gutangira umwuga wo gukina film, yahuye n’amahirw yo kwiga imirwanire mishya muri Hapkido afatanije na mugenzi we Sammo Hung aho bigishwaga na grand master Jin Pal Kim aho yagize amahirwe yo kwiga imirwanire nka Karate, Judo,Taekwondo na Jeet Kune Do.

Mu 1962 nibwo Jackie Chanie yakinnye muri film ya mbere, mu zikunze kurebwa n’abana yiswe Big and Little wong Tin Bar aho yakinanye na LiLi-Hua wakinnye nk’umubyeyi we, ndetse no mu mwaka wakurikiyeho bongeye guhurira mu yindi film na bise The Love Eterne.

Zimwe muri Film zatumye Jackie Chan amenyekana

King Hu’s
Come Drink with Me
A Touch of Zen,
All in the Family
Shinjuku Incident.

Ku myaka 17, Chan yakinnye muri Film y’igihangage Bruce lee yise Fist of Fury ibintu byamufashije kugaragaza impano idasanzwe yo gukina film asetsa abantu.

Film za Jackie Chan zamenyekanye kandi zigakundwa n’abatari bake
.
1. The Legend of Drunken Master (1994).
2. Police Story (1985).
3. Armour of God 2: Operation Condor (1991)
4. Drunken Master (1978)
5. Dragons Forever (1988)
6. Wheels on Meals (1984).
7. Police Story 2
8. Rumble in the Bronx (1995)
9. Rush Hour (1998)
10. New Police Story (2004)

Ibihembo 11 muri 45 Jackie Chan yegukanye

1. Academy Awards, USA (2017)
2. American Choreography Awards, USA (2001) 
3. ASEAN International Film Festival and Awards (2015)
4. Asia-Pacific Film Festival (2005)
5. Awards of the International Indian Film Academy (2000)
6. Behind the Voice Actors Awards (2012)
7. Beijing Student Film Festival (2005)
8. Blockbuster Entertainment Awards
9. Cinequest San Jose Film Festival (1998)
10. Daytime Emmy Awards
11. Fantasia Film Festival (1994)

Jackie Chan kuri ubu n’ubwo ashaje ariko ntiyaretse gukina films kuko kuri ubu afasha abakina gutegura ibyo bari bukore akabagira inama ndetse agaragara no muri film zisetsa zitamusaba kurwana cyane.

Imwe muri film za Jackie Chan yasohoye aho amariye gusaza ni nka Dragon Blade, gusa kuri ubu kandi arajwe ishinga no kwigisha abantu imirwanire ye ya Chinese Zodiac,” in Cannes

Agasaro Cynthia -Celebz magazine




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *