Wari uzi ko umuhanzi ashobora guhindura Isi yifashishije ibihangano bye? Philip Lucky Dube ni urugero rwiza

Lucky Philipe Dube wabaye icyamamare ku Isi,abinyujije mu ndirimbo zuzuyemo ubutumwa bw’amahoro yashakaga kugeza kubatuye Isi,ntitwakwibagirwa ubutumwa bwiza buri mu ndirimbo yise Different Colour yasohoye muw’1993,na House of Exile yakoze mbere muw’1991.

Celebzmagazine nyuma yo kwegeranya amakuru ku buzima n’ibyaranze   icyamamare Lucky Dube twabakoreye icyegeranyo.Yavutse tariki 3 Kanama 1964, avukira i Mpumalanga  muri Afurika y’Epfo, yaje kwitaba Imana tariki 18 Ukwakira 2007 i Rosettenville, ashyingurwa hafi ya  Newcastle ho mu ntara ya Kwazulu Natale.Lucky Dube yaje guhura n’ubuzima bubi cyane nyuma yo kuvuka dore ko amakuru avuga ko yaje kuvuka igihe kitageze,ariko aza kubaho neza nyuma.

Image result for Lucky Philipe Dube

Lucky Dube yakuze bigoranye dore ko yarerwaga n’umubyeyi umwe rukumbi kandi nawe adafite ibimuhagije,ibi byaje kubabaza umuturanyi wabo bita Joe,nibwo afasha nyina kumurera kubwitanjye bwe.
Dube amaze kugera ku myaka 18 y’amavuko ubwo yigaga bigoranye mu mashuri yisumbuye,yahuraga n’ibigeragezo byo kubura amafaranga ariko we akumva agomba kwicisha bugufi agakunda abantu nawe bakamukunda,nubwo ababashaga kumufasha bari mbarwa.
Dube ibyo yabonaga yumvaga ko ntabundi buryo bwo kubimenyesha Isi ahitamo kuririmba mu njyana ya Reggae,ubwo muri icyo gihe yaje kwihuza n’itsinda rya The Love Brothers, ari na ryo ryamufashije kugera kuri Album ye ya mbere yise “Lucky Dube and The Supersoul”, mu mwaka w’1982.

Umuhanzi Lucky Dube yagiye arangwa no kwibanda kuri bimwe byagiye bimubabaza akiri muto mu bihe yanyuzemo ari mu gihugu cye, akabinyuza mu ndirimbo ze, cyane cyane akibanda ku buzima bwa politiki avuga kuri Afurika muri rusange.

Image result for Lucky Philipe Dube

Sibyo gusa Lucky Dube yibandagaho, na politiki ntiyayirengagije, imibanire y’abantu, ndetse no ku buzima bw’ikiremwamuntu.Akenshi yabaga ashakaga kurwanya ivangura rishingiye ku bwoko, ku ruhu no guheza kandi ahamagarira abantu kugira ubumwe hagati yabo bakaba umuntu umwe nicyo cyifuzo yarafite ku mutima we.

Lucky Dube atangira umuziki we ntabwo yiyandikiraga indirimbo dore ko Album ya mbere Dube atigeze aziyandikira, uko yagendaga amenyera Muzika nibyatinze yikoreye iye kugiti cye Album yise” Rastas Never Die” yasohotse mu mwaka w’1984.

Dube yatabarutse afite 43, yagiye yegukana ibihembo muri muzika ku rwego rwa Afurika ndetse no ku Isi yose, aha twavuga nk’igihembo “Ghana Music Awards” yahawe mu mwaka wa 1996, nk’umuhanzi mpuzamahanga w’umwaka n’icya “World Music Awards de Monte Carlo”, igihembo yahawe nk’Umuhanzi wakoze Album yakunzwe bise “Serious Reggae Business”.

Image result for Lucky Philipe Dube

Lucky Dube yeretse Abanyarwanda ko yababajwe na Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994,yaje gusura inzirakarengane ajya ku rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi yaje gusuka amarira, kwihangana biramunanira kubera uburyo abonye amarorerwa yakorewe Abanyarwanda.

David Mayira-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *