Wari uzi ko izina Makonikoshwa ryahindutse amateka yitwa Old Golden?Iyumvire imigabo n’imigambi bishya

Nyuma yo gukiruka no kumara igihe adashyira ahagaragara igihangno gishya umuhanzi Makonikoshwa yahinduye izina yiyita “Old Golden”ashimangira ko adateze kongera gutererana abafana be.

Image result for Menya byinshi ku muhanzi Makonikoshwa

Makonikoshwa ni umuhanzi wamamaye mu bihe byahise, ni umuhanzi waririmbye zimwe mu ndirimbo zamamaye hano mu gihugu nka Bonne annee, Nkunda kuragira, Mujyane n’izindi nyinshi, uyu muhanzi wari waraheranywe n’uburwayi ariko akaba yarakirutse yemeje ko yahinduye byinshi birimo n’izina mu rwego rwo kurushaho gususurutsa abakunzi be.

Ubwo yaganiraga na radio Rwanda Makonikoshwa wamurikaga indirimbo ye nshya yabwiye abanyarwanda ko amaze neza ndetse agarukanye imbaraga nshya.

Makonikoshwa yagize ati:” Natangiye muzika, nongeye mbyutsa umutwe ubu ninjiye muri muzika bundi bushya kandi ndahamya ko hari byinshi abantu bagiye kubona bitandukanye nibyo narinsanzwe mbaha  mbere kuko ubu Imana yasize amavuta, ndababwiza ukuri ngiye kuza ndi mushya kandi benshi bazatungurwa.”

Wari uziko izina Makonikoshwa ryahindutse amateka?Impinduka zidasanzwe nibyo Old Golden atangiranye mu rwego kurushaho kwiyegereza abafana be no kubaryohereza.Ati”Ubu sinkitwa Makonikoshwa nahinduye izina ni Old Golden.

makonikoshwaMakonikoshwa  mbere y’uburwayi yashimishaga benshi

Makonikoshwa yatangaje ko kuri ubu agiye gutangirira ku ndirimbo  nshya zirimo “Week end” n’izindi dukomeza kubagezaho.

Abajijwe icyatumye nyuma yo kuva mu bitaro ataherukaga kugaragara mu bikorwa bya muzika, Makonikoshwa yasubije ko byari bigoye kuva kwa muganga agahita yishora mu muziki ati: ” Byamfashe umwanya wo kuruhuka, byari bigoye pe ariko nanone narakoze wenda ni uko kwamamaza ibikorwa byanjye bitarafata indi ntera gusa ngiye kuzana izindi ngufu.”

makonikoshwa

Uyu muhanzi yahamije ko afite indirimbo 5 nshya harimo imwe afitanye na Rafiki, indi akaba ayifitanye na Mariya Yohana ndetse na Munyenshoza n’izindi nziza kandi zizabashimisha.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *