Wari uzi ko ikiribwa cy’ibijumba birinda bikanarwanya kanseri(cancer)?

Mu mafunguro y’ikiremwa muntu cyane cyane abanyarwanda usanga hari aho bihurira cyane bitewe n’agace ako ariko biramenyerewe cyane ko mu migi hadakunze kuboneka ifunguro twita ibijumba ni mugihe mu byaro ari ifunguro ryabo rya buri munsi,urubuga www.health.com ruratubwira byishi ku bijumba.

Ibijumba ni ikiribwa cyiza kandi gihendutse kuba wakigura,iki kiribwa kikaba cyongera intungamubiri nyinshi mu ifunguro ryawe iyo ukiriye.

Image result for sweet potatoes

Menya akamaro k’ikiribwa cy’ibijumba gifitiye umubiri w’umuntu:

Mu kiribwa cy’ikijumba gikungahaye kuri vitamine A (beta carotene) kandi mu bushakashatsi bwakozwe k’urubyiruko hagaragajwe ko ifunguro ririmo vitamine A rigira uruhare mu kurwanya cancer ifata igice cyo mu myanya myibarukiro y’abagabo cyitwa prostate mu cyongereza(prostate cancer), kandi ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cya Harvard cy’ubuzima bugaragaza ko vitamine A ifasha mu kurwanya cancer y’amara.

Kubera ko ibjumba bifite igice kinini igifu kitabasha gusya , ibijumba bifasha mu kurwanya indwara y’impatwe bigashyira ku rugero igogora ryo mu mubiri. Ku bagore bagejeje igihe cyo kubyara, gufata ifunguro ry’ibihingwa bifite ikinyabutabire cya iron bizamura uburumbuke.

Ibimera bifite vitamine A na vitamine c nk’ibijumba bifasha mu kwongerera ubwirinzi bw’umubiri w’umuntu ubiriye kubera imbaraga bigira iyo byiyongereye.

Related image
Ibijumba bifasha umubiri w’umuntu kubona amazi , kandi nkuko mubizi amazi ni cyo kintu kingenzi mu mubiri w’umuntu.Ibi bifasha no gushyira amazi ari mu mubiri w’umuntu ku rugero rukenewe bigatuma ingirangingo z’umubiri zikora neza. Ibijumba bigira uruhare mu kurwanya indwara zifata mu buhumukero nk’ibihaha ibyo byose bikaganisha ku kurwanya imwe mu ndwara zikomeye ariyo ya asthma

Image result for sweet potatoes

Si ibyo gusa kandi ibijumba bishobora gutunganywa bigakorwamo n’ibindi bintu byishi bifitiye akamaro imibiri yacu. aha twavuga urugero ibijumba biratunganwa bigakorwamo amakeke, imigati.

NIYIRORA Christian-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *