Wari uzi ko Emmanuel uzwi nka Nick muri Cinema impano ayikesha mushiki we 

Ndayizeye Emmanuel wamenyekanye cyane muri Filimi zitandukanye nyarwanda,aratangaza ko atigeze amenye ko gukina filimi ari impano ye ahubwo yabitojwe na mushikiwe.

Ndayizeye Emmanuel wamenyekanye cyane nka Nick  ni umugabo wubatse afite umugore n’umwana umwe yatangiye gukina film muri 2014, yakinnye  film zitandukanye gusa iyo arikugaragaramo cyane ni City maid. Uyu musore watunguwe no kwisanga yabaye umukinnyi wa film ukomeye kugeza ubu ni umwe mu bakina film hano mu Rwanda  bafite abakunzi batari bacye.

Nick ntabwo yari aziko afite impano yo gukina film none byamugize icyamamare.

Nick ngo ntago yakundaga gukina film gusa afite mushiki we w’umwanditsi witwa Claudette  niwe wa mwumvishije ko agomba gukina film aranabimuhatira cyane nubwo we yumvaga atari ibintu bye, nyine yabikoraga kubera mushiki we, dore ko na film yambere yagaragayemo yari yakozwe na mushiki we.

Twakomeje ubu uko bibabimeze iyo arikumwe na mushiki we n’ikintu amubwira nk’umuntu wagize uruhare rukomeye kubyoa gezeho muri Cinema  yadusubije muri aya  magamboHhahah biba  ari ibintu bigoye cyane kuko  n’ibyishimo binakomeye cyane ndabyibuka ubwo bambwiraga ngo mfite interview kuri  radio Rwanda ndamubwira ati mfite interview kuri radio arambwira ati :”yes courage…,courage…. Ndamushimira nkamubwira ngo ibintu wanzanyemo nzi ko ari blague ariko ndabona ibintu byarahindutse nyine ndamushimira rwose nta n’ikintu  nshobora gukora ntamugishije inama “

Emmanuel nubwo atakundaga gukina film ariko akunda kuzireba cyane iz’Abanyakoreya ku buryo bukomeye agakunda guhamiriza , umuziki gusabana n’inshutize ndetse agakunda n’amahoro.Uyu mugabo kandi ngo akunda kwambara ibintu byihariye ndetse agakunda kwambara imyenda ifite amabara yererutse cyangwa se apika nkuko abyivugira.

Nick n’umukinnyi wa film wabigize umwuga ukunzwe ku buryo bukomeye.

Nick ntiyari kuducika tutamubajije kugishushanyo (tattoo) afite ku kubo icyo gisobanura n’impamvu yacyo, nawe yadusobanuriye

Ati“  Isobanura ibintu byinshi buriya, n’ikirango cy’intare. Intare rero isobanura byinshi kuri njye reka mpere kubyo mbamo bya dance traditionelle urabona burya umugara akenshi twambara n’umugara w’intare icya kabiri itariki y’amavuko yanjye ni  11/5 n’umunsi bibukiraho  Bob Marley ikindi kandi nkunda intare”

Yakomeje atubwira ko ari umukunzi ukomeye wa Bob Marley.

Nick n’umukinnyiwa film wabigize umwuga ukunzwe ku buryo bukomeye ,akomeza avuga ko ntamuntu umenya ko afite impano ahubwo bibonwa n’abandi bakureba iyo ukora ibintu abantu bakakubwira ko ari  byiza burya uba ubishoboye.

Mu gihe abandi bamara imyaka bashaka kuzaba abakinnyi ba film bakomeye, uyu we yabigezeho ataramenya nibyo arimo ataranemera ko yabishobora ku buryo nawe yafataga igihe cyo kwireba ngo arebe koko ko ibyo bamubwirako akina neza aribyo.

Uru n’urugero rwiza rwo kwemera ko uwavuze ko ntawikanira umugisha w’undi atibeshye kandi ngo burya  icyawe ntaho kijya babivuze ukuri.Gukina film nibyo byahiriye Nick.

REMERA  Gaetan – Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *