Wari uzi ko abanyarwanda b’aho hambere bambaraga bageze ku myaka 16 na 17?Indi myaka biyambariraga ubusa

Nshuti bakunzi b’urubuga Celebz magazine.com,twifuje kubagezaho uko imyambarire mu Rwanda yari iteye mbere y’umwaduko w’abazungu. Ntabwo ari ukubasubiza inyuma, ahubwo inkuru nk’iyi iba igamije guha ibitekerezo abanyamideli bacu bagashobora guhanga ibyo utasanga ahandi ku Isi.Nubwo ivuga ibya kera, iyi nkuru tuyishyize mu bigezweho kugira ngo idufashe guhanga ibishya twifashishije umuco wacu!

Mbere y’uko imyambaro ikoze mu bitambaro tubona kuri iki gihe yaduka mu Rwanda, abanyarwanda bambaraga imyambaro ikoze mu mpu z’amatungo cyangwa iz’inyamaswa z’ishyamba. Bambaraga ndetse n’ikoze mu gishishwa cy’umuvumu.
Muri rusange, abana batangiraga kwambara hagati y’imyaka irindwi n’umunani. Umwambaro wabo bawitaga uruyonga ukaba wari ukoze mu butumba bw’insina. Urwo ruyonga bashoboraga kurukenyera cyangwa bakarwitera.

Guhera ku myaka 16-17, abana b’abahungu bakenyeraga umwenda ugizwe n’uruhu rwose cyangwa ukoze mu gishishwa cy’umuvumu bita impuzu, naho ab’abakobwa bakambara uruhu akenshi babaga bazirikiye ku rutugu bita ikinyita.

Abana b’abakobwa bo mu miryango ikize bo, kuva ari abangavu, bambaraga umwenda wabaga ukoze mu ruhu rw’inyana uriho inshunda ndende witwaga ishabure.
Uyu mwenda wari ugizwe n’akenda gato ko guhisha imbere (cache-sexe) naho inyuma habereye aho. Ibi byaterwaga n’uko akenshi abakobwa bo mu miryango ikize bagumaga mu rugo ntibagire aho bajya, kandi bagashyingirwa bakiri bato.

Muri rusange, abantu bakuru barakenyeraga bakanitera. Abagore bakenyeraga uruhu rw’inka bita inkanda cyangwa umwenda ukoze mu gishishwa cy’umuvumu bita impuzu. Iyo nkanda cyangwa impuzu bayikenyeraga bifashishije umweko.

Abagabo bo muri rusange bakenyeraga uruhu cyangwa impuzu ngufi. Abagabo, abasore n’abakobwa bo mu miryango ikize bambaraga umwenda witwa umukane. Wari umwenda ukozwe mu ruhu rw’inka cyangwa rw’impongo wabaga uzengurutswe hose n’inshunda ndende (indengera), hanyuma bakawukenyera ku buryo ubegereye. Bavuga ko n’umwami yambaraga umukane ariko ukoze mu ruhu rw’inkomo.

Mu duce two mu nkiga, abakobwa baho bambaraga imyenda minini ikoze mu mpu ebyiri z’ihene babaga bateranyije. Umwambaro nk’uwo bawitaga igicirane cyangwa igiteranyo. Ababyeyi bahekaga abana mu ruhu rw’intama rwitwa ingobyi.

Abahanga rero imyambaro igezweho, byaba byiza bagiye bifashisha aya mateka ntihabe gusa kwigana iby’abazungu, ibi abubu twita gushishura ! Twifashishije “Inganji karinga” Alex Kagame

Harerimana Thierry-Celebz magazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *