WAP yashoye miliyari 20 mu kubaka inyubako z’amacumbi aciriritse

WAP (Workers affordable properties LTD) yashoye asaga miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda mu kubaka amazu y’icumbi asaga 2029 nk’igisubizo ku bari basanzwe basiragira ku bw’ikibazo cy’amacumbi.

 

Umuyobozi mukuru w’iyi Kampani yitwa WAP Harmony KUNU yemeza ko icyi gitekerezo bakigize nyuma yo kubona ko hakiri abanyarwanda bahura n’ikibazo cyo kubona amazu aciriritse kandi meza yo kubamo.

Harmony Kanu yagize ati :”Twashatse gukemura ikibazo cy’amacumbi kuko wasangaga hari abantu bakenera amazu aciriritse kandi meza yo kubamo ariko ntibayabone, dutangira ibikorwa byo gukemura iki kibazo aho twatangiye ibikorwa byo kubaka mu murenge wa Gahanga no mu murenge wa Kanombe ho mu Karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali ariko dufite na gahunda yo kuzakomeza n’ahandi hanyuranye”.

Akomeza agira ati :”Inzu zizubakwa mu murenge wa Gahanga zizatwara amafaranga akabakaba miliyari 7.4 z’amafaranga y’u Rwanda na ho izo mu Murenge wa Rubirizi zo zizatwara arenga miliyari 14 z’amafaranga y’u Rwanda zose hamwe zikazuzura zitwaye igihe kingana n’umwaka n’igice.”

Izi nzu zirikubakwa na kompanyi yitwa WAP (Workers affordable properties LTD) abazishaka bazajya bishyura mu buryo butatu bunyuranye, ni ukuvuga kwishyura mu mezi atatu andi mu mezi atandatu n’igice na ho ayanyuma agatangwa nyir’inzu amaze kuyigeramo, hakaba hari n’abandi bashobora kwishyura banyuze muri banki ya Kigali (BK),I&M Bank na Banki y’abaturage aba bakaba bishyura mu gihe cy’imyaka 20 bitewe n’uko bakorana na banki zabo.

WAP ivuga ko ifite ubunararibonye n’ubushobozi bwo kubaka aya mazu dore ko ivuga ko n’ubushobozi bwo kubaka aya mazu ari ubwayo yonyine aho ivuga ko yaje gukemura ibibazo by’amacumbi aciriritse ariko banatanga akazi ku banyarwanda.

Izi nzu 294 zizubakwa mu murenge wa Gahanga ni 1735 zizubakwa mu murenge wa Kanombe ahazwi nka Rubirizi nizimara kuzura bivugwa ko igiciro cyazo cyizaba kiri hagati ya miliyoni 49 na miliyoni 16 aho buri nzu izaba ifite igikoni, uruganiriro, ubusitani, ubwogero n’ubwiherero bwa buri cyumba, parikingi byihariye.
Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *