Wa mupasiteri ushinjwa n’abahanzikazi b’i Kigali ubutekamutwe yamennye ibanga

Mu gihe gito hatangajwe inkuru y’umupasiteri w’i Kibungo uhamagara abahanzikazi b’i Kigali akabahanurira,yemeje ko ntawe ahamagara ahubwo aribo bamusanga bamusaba kubasengera no kubahereza umugisha mu mwuga w’ubuhanzi bakora.

Yitwa Butare Jean Pierre ni pasiteri uzwi cyane mu mujyi wa Kibungo. Aganira na Celebzmagazine.com yatangaje ko yababajwe n’urubwa yasizwe n’amwe mu mazina y’abahanzikazi bakomeye mu Rwanda bamujyanye mu itangazamakuru bamwita umunyabinyoma. Ati”Njye sindi umutekamutwe ibyo nkora birazwi kandi mfite Address muri Kibungo ntawe utanzi.”

Yasobanuye imikoranire ye n’abahanzi barimo Ciney,Oda Paccy na Charlotte wo mu itsinda rya Charly na Nina. Ati”Ntawe mpamagara..,mbona baza bansaba kubahanurira ko mbasengera no kubahereza umugisha mu mwuga bakora w’ubuhanzi. Nibenshi babinsaba kereka ndebye mu gakaye aho mbandika,hari uza akansaba kumusobanurira ubuzima bw’undi bahuje umwuga,aho akura imbaraga n’ahaherereye imbaraga ze nke.”

Ni nyuma y’inkuru zitandukanye zagarutse kuri uyu Pasiteri.Urugero Urujijo ku wiyita Pasiteri washatse guteranya Ciney, Paccy na Charly ko bagiye kuragurizanya. Ku ruhande rw’abahanzikazi bo mu Rwanda bavugwaho gukorana n’uyu Pasiteri

Ciney yatangaje ko ari we wabanje kuvugana kuri telephone  n’uyu mugabo tariki ya 01 Mutarama 2019 akamubwira ko hari ibyo Imana yamumutumyeho ashaka kumubwiraahakana ko batigeze babonana.

Ati “ Yarampagaye sinamwitaba anyoherereza ubutumwa bugufi ambwira ngo ‘mwaramutse mwenedata, ni pasiteri w’i Kibungo mfite ikintu nshaka kukubwira’.”

“Yongeye kumpamagara arambwira ngo nimuhamagare, ndamuhamagara arambwira ngo Imana yamuntumyeho, ngo ‘mfite ubutumwa bukomeye, uri umunyamugisha’, ariko hari ibintu by’umwijima biri gutangira umugisha wawe, tugomba kugusengera bikavaho.”

Ku ruhande rwa Oda Paccy we yahamirije Celebzmagazine.com ko atigeze amugamagara ahubwo yamutumweho Ciney.Aba bombi bafata ubutumwa bwa Pasiteri nk’ushaka kubatanya no kubazanamo ubushyamirane.

Nubwo aba bahanzikazi bashinja pasiteri ibinyoma,umwe mu bahanzi nyarwanda yemeza ko hari abakorana n’abapfumu bashaka imbaraga.Ati”Abenshi mu bahanzi mu Rwanda bakunzwe ndetse bubatse izina bajya mu bapfumu mfite n’ibimenyetso.Uyu munsi ndabihanangirije ubutaha nzavuga amazina yabo.”

Ubwo  kuri uyu wa Gatandatu 12 Mutarama 2018 iyi nkuru ytambukaga kuri Flash fm umukunzi w’ikiganiro yahamagaye avuga ko n’i Nyamata hari umupfumu ufasha abahanzi gushaka imbaraga.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *