Vuba harajyaho amabwiriza mashya y’ubucuruzi agenga sinema nyarwanda 

Mu gihe abakunzi ba film nyarwanda badasiba kunenga bayitiranya n’Ikinamico abandi bakayimama,Federasiyo ya sinema mu Rwanda yashyizeho ingamba nshya z’ubucuruzi mu kuyitezimbere no gukumira abamamyi.

Kuri uyu wa Gatanu taliki 21 Ukuboza 2018 mu kiganiro n’itangazamakuru,Habyarimana Charles umuyobozi wa Rwanda film distribution union yemeje ko bashyizeho ingamba nshya z’ubucuruzi mu kuyitezimbere no gukumira abamamyi ubukangurambaga bukazamara amezi 3 mu gihugu cyose.

Ati”Tumaze igihe kinini twiga uburyo umwuga wa film nyarwanda wabyazwa umusaruro,ku ikubitiro tuzabanza guca abamamyi hakurikireho amahugurwa kubacuruzi n’abashoramari muri uyu mwuga.” 

Charles avuga ko bihaye amezi atatu y’ibiganiro n’abacuruzi ba film bitwa Disk burners mu guhindura imikorere banemeza ko utazabyubahiriza azahanwa n’amategeko.

-Mu ngamba zafashwe harimo guhuriza hamwe abacuruza film bagahugurwa ndetse bakajya bafashwa koroherezwa kubona ibikoresho n’ibindi nkenerwa mu buzima.

Gushyiraho Software  izajya igenzura abacuruza film no kurwanya abazimama.Habyarimana Charles yahumurije abasanzwe abanenga film nyarwanda bayitiranya n’Ikinamico ashimangira ko byakosotse hatanzwe amahugurwa ahagije ndetse uwemerewe gukora uyu mwuga ngo ni ufite ibikoresho bihagije.

Izi ngamba zifashwe mu gihe abashoramari benshi muri uyu mwuga basiba gusezera ku bw’igihombo gusa ngo kwihuriza hamwe ntakabuza bizakuraho igihombo.

 

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *