VolleyBall: RRA irerekeza I Cairo mu mikino ya Africa Club Championships 2019.

Ikipe y’abagore ya Volleyball Rwanda Revenue Authority  irahaguruka I Kigali yerekeza i Cairo muri Egypt kuri uyu wa Gatatu 13 Werurwe 2019 mu mikino y’Afurika y’amakipe ‘Club’ yabaye ayambere iwayo.

Iyi kipe iherutse kwirukana abatoza bayo ndetse igahagarika umwe , kuri ubu ifitwe na Mudahinyuka Christophe washyizweho ku wa Gatanu ushize irafata rutemikirere ku I saa munani 14hoo ijyane n’indege ya Ethiopian Airlines.

RRA ishaka gukosora ibitarayigendekeye neza umwaka ushize ubwo basozaga ku mwanya wa 5 bamaze kuvanamo ikipe ya Bafia VC yo mu gihugu cya Cameroon aho igikombe cyari cyatwawe na Al Ahly yo muri Egpyt ikuyemo Carthage VC yo muri Tunisia.

Iri rushanwa riratangira kuri uyu wa kane 14 werurwe kugeza tariki 26 I Cairo.

Mudahinyuka urimo gutoza iyi kipe yatangajeko bagiye biteguye gukosora no gukora neza kurusha aho bagejeje umwaka ushize.

Ati “Twakoze imyitozo yacu ya nyuma neza,abakinnyi bose barabizi ko bafite urugamba rutoroshye muri Egypt, gusa intego yacu ya mbere ni gukora birushijeho tukagira umwanya mwiza urusha uwo twabonye umwaka ushize.”

Mudahinyuka yahawe iyi kipe ya RRA WVC nyuma yo kwirukana uwari umutoza wayo mukuru Dorcus Ndasaba ukomoka mu gihugu cya Kenya ndetse n’uwari umwungirije Masumbuko Jean de Dieu.

Mu cyiciro cy’abagabo ikipe ya Gisagara VC niyo izahagararira u Rwanda mu mpera z’uku kwezi kwa Werurwe i Cairo.

Abakinnyi RRA ijyana I Cairo: Beatrice Uwamahoro,Denise Mukamana,Ernestine Akimanizanye , Lorande Ingabire,Regine Izabayo, Seraphine Mukantambara ,Margret Munyalo,Hope Musaniwabo, Marie Paul Umutesi, Euphrance Niyomukesha,Beatrice Uwimana,Theodosie Nyirimana na Benitha Mukandayisenga.

Mudahinyuka Christophe usanzwe ari umutoza w’ikipe y’igihugu ya Beach-Volleyball

Uwase A Bora Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *