VOLLEYBALL: Mumpera z’iki cyumweru harakinywa irushanywa rya Memorial Kayumba ku nshuro ya 10

Mu irushanywa ngaruka mwaka ryo kwibuka  ryitiriwe nyakwigendera Paridi kayumba, uyu mwaka rizakinywa mu byiciro 5 uyu mwaka harimo icyiciro cy’abagabo, abagore,Serie B, Veterans ndetse n’icyiciro cya Tronc Commun .

Ni  irushanywa rizaba hagati y’itariki ya 9 -10  Gashyantare rikazabera muri Groupe Officielle de Butare Indatwa n’Inkesha.

Ikipe 3 gusa mu bagabo ari zo Gisagara VC, UTB Vc na REG Vc ni zo zonyine zamaze kwemera kuzitabira iri rushanywa. Aya makipe ni yo nubundi asanzwe ahanganye muri shampiyona y’umupira w’intoki wa volleyball mu Rwanda, bikaba byatumye andi makipe atinya kuryitabira.

Mubari n’abategarugori amakipe 6 ni yo azitabira ari yo APR VC,KVC, IPRC Huye VC, RRA VC,Regina Pacis VC ndetse n’ikipe nshyashya y’abagore ya UTB VC iherutse kwegukana igikombe  irushanywa ry’Intwari.

Mu cyiciro cya Serie B kizitabirwa n’amakipe yose asanzwe akina mu irushanywa ukongeraho ya UR-CASS Vc na IPRC Musanze vc.

Mu cyiciro cy’abavetera harimo  amakipe 4 gusa ari yo Kudumu VC, Nyanza Veterans VC, Umucyo VC na Tout Age VC,

Naho mu cyiciro  mbere cy’amashuri y’isumbuye Tronc Commun harimo amakipe 4 ari yo  GSOB vc, College du Christ Roi vc, PSVF vc na G S St Philippe Neri Gisagara vc.

Iri rushanywa rikaba ryaregukanywe na APR vc mu bagore , UTB vc mu bagabo mu mwaka wa 2018.

 

Uwase A Bora-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *