Visi President w’ikipe y’Uburundi yatawe muri yombi

Mu gihe gito ikipe y’igihugu y’Uburundi bakunze kwita “Intamba Kurugamba” isezerewe mu mikino y’igikombe cya Africa 2019 cyabereye mu Misiri umwe mu bayobozi yatawe muri yombi.
Image result for Aimable Habimana Visi President
Aimable Habimana Visi President w’umupira w’amaguru mu Burundi yatawe muri yombi n’igiporisi nyuma yo gusererwa mu matsinda y’igikombe cya Africa CAN 2019 umukino wanyuma bahuragamo na Guinea mu Musiri ntibahabwa agahimbazamusyi kabo .
Aimable Habimana uzwi ku izina rya  Marandura yafashwe kuwa Gatandatu gusa bikomeza kugirwa ubwiru na Police y’Uburundi, amakuru dukesha BBC yagerageje kuvugana n’umuyobozi w’igiporisi cy’Uburundi gusa ngo kubw’amahirwe make ntibabakundire ,bavuze ko hari umwe mubagize ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi utarashatse ko amazina ye amenyekana watangarije umunyamakuru wa BBC dukesha iyi nkuru ko bwana Marandura yafatanywe n’abandi bakozi babiri biri shyirahamwe bakaba bakiri gukorerwaho iperereza.
Twabibutsako kandi Uburundi bwasezerewe rugikubita aho butabashije kurenga amatsinda.
Bizimungu Jean Felix-Celebzmagazine.com
Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *