Kuwa Mbere nibwo ibiro byanditse kuri Facebook, ko Visi Perezida muri Sudan y’Epfo Riek Machar na Angelina Teny umugore we asanzwe ari Minisitiri w’ingabo, bamwe mu bakozi babo ndetse n’abarinzi babo banduye coronavirus.
Visi Perezida muri Sudan y’Epfo Riek Machar
Kumenyekana ko banduye byabayeho nyuma y’isuzuma ryakozwe kuwa Gatatu w’icyumweru gishize, ku bagize itsinda Machar ayoboye bamwe bakaba barasanzwemo icyorezo.
Angelina Teny umugore we asanzwe ari Minisitiri w’ingabo
Machar yari yasuzumwe kuwa 27 Mata 2020, ariko basanga nta Coronavirus yanduye. Nyuma yo kwandura akaba agomba kwishyira mu kato mu rugo rwe. Uyu mugabo kandi yasanzwemo coronavirus mu gihe byagaragaraga ko ubuzima bwe bumeze neza ndetse nta bimenyetso agaragaza.
Muri Sudan y’Epfo hari abantu 290 bamaze kwandura Coronavirus, bane barapfuye abandi bane barakira.
Akazuba Cynthia
Bana natwe tugususurutse umenye