Vincent De Gaulle aracyafite icyifuzo cyo kuyobora Ferwafa

Nzamwita Vincent  De Gaulle Perezida wa Ferwafa uri gusoza manda ye,  n’ubundi yari yatanze candidature ariko  FIFA  izaguhagarika amatora bituma na Candidature zarizitanze ziteshwa agaciro basabwa kuvugurura amategeko bagashyiraho n’akanama gashinzwe amatora kujuje ibisabwa.

Nyuma y’uko habaye inteko rusange idasanzwe ikemeza amategeko agenga amatora bemeje n’igihe nyirizina amatora azabera aho azaba mu kwezi kwa cumi n’abiri (12) n’ibizagenderwaho ku bashaka kuyobora Ferwafa, hakurikiyeho kwibaza niba Nzamwita azongera agatanga Candidature.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane ubwo yaganirana radio y’igihugu yabatangarije ko agifite icyifuzo cyo kwiyamamaza ariko abanyamuryango nibagagaragaza ko bakeneye impinduka azakuramo candidature  ye.

Yagize ati“ Icyifuzo ndagifite ariko ntago gihagije, icyifuzo cyo kwiyamamaza kirahari nkuko cyari gihari ariko ntago gihagije hagati aho,aho bihindukiriye abanyamuryango bashobora kuvuga ngo barashaka impinduka nibo batora nzabanza numve mood yabo kuko ntampamvu yo guforcing(gushyiraho ingufu)mu bintu batagushakamo”

Nzamwita Vincent De Gaule arashaka gukomeza koyobora Ferwafa.

Bakomeje bamubaza igihe azamenyera ko bamushaka cyangwa batamushaka nawe abasubiza gutya“ubundi ushyiraho candidature ukajya muri campaign iyo ubonyeko campaign itakumereye neza ufite uburenganzira bwo kuyivanaho ndumva rero ni muri ibyo bihe kuko nibyo bihe binyemerera kuvugana n’abanyamuryango kubijyana n’amatora”

Abanyarwanda batari bacye bategereje kureba ibizava mu matora y’uzayobora Ferwafa cyane ko ari amatora yaranzwe n’udushya twinshi harimo no kuba bwa mbere mu mateka  FIFA yarahagaritse amatora ya Ferwafa ibi byabaye nyuma y’umwuka utari mwiza wagiye ugaragara muri iya nzu no gufata ibyemezo bitandukanye byagiye bitavugwaho rumwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru.

REMERA  Gaetan – Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *