Ni kenshi abantu bavuga ko ubwiza bw’abagore b’abanyafurika bufite umwihariko ugereranije n’abahandi ku isi. Ibi bishingira ku kuba imiterere y’abagore ba Afurika baba bafite umwihariko w’imiterere yihariye, akenshi usanga ibice byabo by’umubiri ahagana hasi haba ari hanini ugeranije no hejuru bimwe bavuga ngo (Umugore cyangwa umukobwa ngo ateye nk’igisabo).
Umugabane wa Afurika na wo ubarizwaho benshi mu bakobwa bafite ikibuno gikurura abagabo ndetse kinafasha ba nyiracyo kurushaho kwamamara ndetse aho banyuze hose usanga abantu babaryanira inzara biyamira bati “Ririya ni ibuno ndemeye”.
Mu binyamakuru byibanda ku myidagaduro muri Afurika BellaNaija, Linda Ikeji n’ibindi, bagiye bagaruka ku bakobwa bafite ikibuno giteye neza kurusha abandi bikanemezwa ko imiterere y’umubiri wabo ibafasha kwagura impano zabo haba muri sinema, umuziki, itangazamakuru, imideli n’ibindi.
Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho urutonde rw’abakobwa b’ibyamamare ba Afurika bakunzwe cyane kubera ibibuno byabo byiza.