VIDEO:Urugendo rwa DJ Lenzo mu muziki, kubyara akiri muto,gukora akamburwa n’ibindi…

DJ Lenzo, umwe mu bavanga umuziki bagezweho i Kigali, yatubwiye byinshi ku mibereho ye, urugendo rwe muri uyu mwuga ndetse adusangiza ku mateka y’uburyo yabyaye na we agikeneye kurerwa.

Rwandan DJs on challenges they encounter at their job | The New Times | Rwanda

Izina Dj Lenzo ryatangiye kwamamara cyane mu minsi ishize mu bitaramo binyuranye aho yagaragazaga ubufatanye n’aba Djs banyuranye bagenzi be nka Anita Pendo ndetse na Dj Phil Peter.

Nk’uko tudasiba kubasangiza amakuru y’ibyamamare n’urubyiruko ruhanga udushya,mu kiganiro Dj Lenzo yagiranye na CelebzMagazine.com  yadusangije urugendo rwe mu byo gucuranga no kuva imiziki.

Bayingana Lenz benshi bita Dj Lenzo yinjiye mu byo gucuranga muzika mu mwaka wa 2010 yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye ahitwa KBC. Atangira umwuga yahembwaga ibihumbi 5000 hakaba n’igihe yamburwa, gusa ngo ntiyacitse intege yakundaga umwuga atitaye kumvune. Uyu munsi Lenzo arahembwa arihejuru y’ibihumbi 500.000 Frws.

Danny Vumbi na Dj Lenzo basusurukije abasohokeye B - Inyarwanda.comDj Lenzo  yahamirije CelebzMagazine ko mbere yo kwinjira mu gucuranga no kuririmba yari umuraperi,ubu yageze kuri byinshi afite inzu ye itunganya muzika,ahugura urubyiruko rwifuza kumenya kuvanga imiziki no gucuranga n’ibindi binyuranye.

Bayingana Lenz benshi bita Dj Lenzo yakuze akunda kuririmba no kuvanga imiziki.Impano ayikomora ku mubyeyi we (nyina) wari umunyamakuru kuri RTNB (Radio televiziyo y’i Burundi).

Akuka by Dj Lenzo: Listen on Audiomack

Dj Lenzo yize mu kigo kimwe n’umuhanzikazi Ingabire Jeanne d’Arc uzwi nka Butera Knowless muri APACE .

Dj Lenzo amaze gushyize hanze indirimbo  nyinshi zirimo “Akuka”,Zana yahuriyemo na Bulldog,Agapfukamunwa,Hahiye n’zindi.

VIDEO ikiganiro kirambuye

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *