Nyuma y’uruhuri rw’ibibazo birimo gufunga Bushali byakurikiwe no gusezera B-Threy umwe mu baraperi bari bamaze kuzamura izina ryabo wabarizwaga mu nzu yahurije hamwe abahanzi mu njyana ya Hip Hop bakora yitwa ‘Kinyatrap’ , Green Ferry Music, Bushali akuwe amata ku munwa.Abasore 6 bihurije hamwe mu yitwa “Byinatrap” biyemeje guhindura byinshi muri iyi njyana.
Nk’uko tudasiba kubagezaho amakuru y’ibyamamare binyuranye n’urubyiruko ruhanga udushya,Celebs Rwanda TV twagiranye ikiganiro n’urubyiruko rw’abahanzi 6 bahuriye mu itsinda rishya “Byinatrap” biyemeje guhindura byinshi muri iyi njyana mu Rwanda.
Tubibutse ko iyi njyana yamenyekanye cyane mu Rwanda by’akarusho irakundwa mu ndirimbo za ‘Kinyatrap’ yari ihuriyemo abaraperi barimo Bushali, B-Threy n’abandi batagikorana byasenye iri tsinda bisa n’ibyashyize iherezo ku murava n’ubukaka bwa Bushali na‘Kinyatrap’.
Ikiganiro kirambuye muri video aba bahanzi babarizwa muri “Byinatrap” bahamirije Celebs Rwanda TV ko biteguye guca amazimwe bakazamukira mu mbaraga nke za Bushali wo muri ‘Kinyatrap’.
Shabani Chris
Bana natwe tugususurutse umenye