Video:Twibukiranye ibigwi bya Nǃxau benshi mu Rwanda twamenye nka Sagatwa muri Film

Nǃxau ǂToma abenshi mu Rwanda twamenye nka Sagatwa, uyu mugabo ni umukinnyi wa Sinema wabyisanzemo bimutunguye, amenyekanaho udushya tunyuranye.

Related image

Nǃxau ǂToma yamenyekanye muri film zinyuranye atoranywa nk’umukinnyi w’imena wa filimi “The God Must Be Crazy”, nayo benshi bamenye cyane nka ‘Sagatwa’.

Yavutse mu mwaka w’1943, avukira mu gihugu cya Namibia, Sagatwa waje kwitaba Imana tariki ya mbere Nyakanga 2003, akaba ari uwo mu bwoko bw’Abasangwabutaka bo mu bihugu bya Afurika y’Amajyepfo, bazwi nka “Bushmen”.
Mu mwaka w’1981 nibwo Sagatwa yagaragaye bwambere muri cinema mugihe yakinaga film yitwa “The God Must Be Crazy”, yateguwe n’umugabo witwa Uys w’Umunyamerika, wahisemo gukinisha Sagatwa igihe yaramusanze mucyaro cya San Tribe mu Majyepfo ya Namibia, aho Sagatwa yari atuye n’umuryango we, iyi ikaba yari inshuro ya kane Sagatwa abonye Umuzungu nk’uko urubuga rwa Wikipedia rubivuga, kuko mbere y’1981, Sagatwa yari amaze kubona abazungu batatu gusa.

Related image

Mugukina iriya filimi, Sagatwa ngo ntiyari azi ibyo yari arimwo, kuko ntiyari azi amafaranga ndetse ntiyari azi nicyo amafaranga amara mu buzima, dore ko yamenye agaciro k’amafaranga yaramaze gukinishwa muri iyi filimi.

Uys wateguye iyi filimi, amaze kumenya ko Sagatwa atazi amafaranga, ndetse n’akamaro kayo yaje kumuhemba amadolari 100$ yonyine kandi ariwe wari umukinnyi w’imena (Acteur principal) Sagatwa yarayakiriye kuko atari azi icyo amafaranga aricyo n’icyo amazwa.

Kubera uburyo yakinnye neza mugice cya mbere cya “The gods must be crazy”, yaje kongera kugirirwa ikizere maze ahamagarirwa no gukina igice cyayo cya 2 mu mwaka w’1990. Maze kuko nawe yari amaze kumenya agaciro k’amafaranga, abigirizaho nkana abaca agera kubihumbi 200 by’ama dolari y’Amerika, icyo gihe we yumvaga ari menshi cyane abaciye.

Related image

Nyuma yo kurangiza icyo gice cya kabiri cya filimi, Sagatwa yahise afata amafaranga yose akuyemo ashyirisha umuriro n’amazi muri gace yari atuyemo kose.

Mu mwaka w’1994 yaje kongera guhamagarirwa gukina muri film nshyashya yakiniwe mu Bushinwa yitwa “Crazy Hong Kong”, Yakozwe na Fung kwong. Mumateka ya Sagatwa, akaba aribwo bwa mbere yari yuriye indege, icyo gihe yari agize imyaka 51.

Nyuma yo kurangiza gukina iyi film ye ya 3, Sagatwa yabaye umukire cyane, ndetse yubaka inzu nziza cyane mu mujyi wa Windhoek muri Namibia, aho yaje kwimukira we n’umugore n’abana be.

Mu mwaka wa 2003, tariki ya mbere Nyakanga, ku myaka 60 y’amavuko, N!xau, wamenyekanye nka Sagatwa mu Rwanda, yatoraguwe inyuma y’urugo rwe yamaze gushiramo umwuka, kugeza nanubu icyamuhitanye kikaba cyitaratahurwa.

Related imageUmugore wa Nǃxau ǂToma 

Sagatwa akaba yaratabarutse, ari umwe mubakire batuye Namibia, kuko yari atunze amafaranga agera kuri miliyoni eshatu z’amadolari ya amerika, yahise ashora mubikorwa byo guhinga ibigori n’ibishyimbo.

Video kurikirana birambuye

Akazuba Cynthia-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye
Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *