Video:Nyuma yo gukubitwa nk’izakabwana yihinduye impfizi y’inka 

Umugabo utatangajwe amazina yagaragaye mu gace ka Abia geherereye mu mujyepfo y’Uburasirazuba bwa Nigeria yihindura inka ubwo yari asumirijwe n’insoresore zo muri ako gace zimugurizaho zimukubita.

Related image

Amakuru Celebzmagazine.com ikesha ibitangazamakuru bitandukanye byo muri kiriya gihugu avuga ko uyu mugabo yari ahingutse muri kariya gace kandi we akomoka mu majyaruguru y’igihugu, akaba ari amoko asanzwe atavuga rumwe ku buryo atanagendererana.

Ubwo uyu mugabo ukomoka mu bwoko bwa  Hausa yamaraga kubona ashobora gukubitwa iz’akabwana ndetse byanarimba akaba yahasiga ubuzima, yahise yihindura imfizi y’inka iteye ubwoba abantu batangita kuyihunga.

Uyu mugabo utatangajwe uburyo yari yageze muri kariya gace k’abakeba, yihinduye inka y’igitare ifite ipfupfu rini, abantu batangira gukangarana ubwo iyo nka yahitaga yirukanka bakayirukankana n’amabuye n’induru nyinshi.

Aba bantu birukankanaga iyo mfizi bavuga ko bagomba gushyirwa bayishe.

Ihogoza Sandrine-Celebz magazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *