VIDEO:Mukeshimana Aliette ni ikinege,yavukanye ubumuga,apfusha ababyeyi ariko yishatsemo ibisubizo 

Mukeshimana Aliette ni umukobwa ukiri ingaragu afite imyaka 28 yavutse ari ikinege agira ubumuga bukomatanyije  akiri muto cyane bikubitiraho gupfusha ababyeyi bombi, ngo yanze gusabiriza no gusuzugurwa ahera ku bihumbi ijana yinjira mu bucuruzi Mobile Money mu karere ka Nyarugenge-ku Bisima mu Biryogo,i Nyamirambo  aritunze ateganya gushaka no kuzagira urugo rwiza.

Mukeshimana Aliette wavukanye ubumuga ari ikinege

Nk’uko dukunze kugirana ikiganiro n’urubyiruko runyuranye twiteje imbere,celebzmagazine.com twagiranye ikiganiro na Mukeshimana wanyuze mu buzima bw’inzira y’inzitane ntibyamuherana yiteza imbere. Twamusanze ku Bisima mu Biryogo mu murenge wa Nyarugenge adusangiza ubuzima bushaririye yanyuzemo bikwiye kubera isomo urundi rubyiruko asoza asaba gushyigikirwa.

Ati: Navutse kuri data na mama njyenyine,nagize ubu bumuga nk’iri muto cyane bambwira ko ntabisobanukiwe byiyongeraho gupfusha ababyeyi.Nanze guheranwa n’agahinda no gukomeza nsabiriza inshuti zimpa ibihumbi ijana ntangira gucuruza mobile money.”

Twasuye mu rugo Mukeshimana Aliette 

Mukeshimana Aliette yifitiye icyizere cy’ubuzima,indi mishinga afite mu bihe bizaza ni ugushyingirwa ndetse yizera ko azagira urugo rwiza. Yasoje ikiganiro asaba leta n’abandi bagiraneza kumushyigikira. Yifuza kongererwa igishoro,guhabwa inzu y’ubucuruzi akava ku muhanda ho anyagirirwa n’imvura akicwa n’izuba.

Mukeshimana yasangije umunyamakuru uburyo aheruka kwamburwa n’umuntu wiyubashye amafaranga arenga 20.0000frws. Wifuza kumufasha  Mukeshimana wakwifashisha Email:infocelebsmagazine@gmail.com cyangwa ukifashisha numero yacu 0785536782.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *