VIDEO-Nsengiyumva Dan yandagaje abiyita abakozi b’Imana barangwa n’ibikorwa bigayitse

Mu ndirimbo nshya “Amadini “ifite na video ,Nsengiyumva Dan yandagaje abiyita abakozi b’Imana barangwa n’ibikorwa  bigayitse birimo urwango,ubugome n’ubuhemu bihabanye cyane n’ibyo bigisha abayoboke.

Nsengiyumva Dan uherutse gutangiza  urugendo rugamije kwamagana abiyita abakozi b’Imana b’ibinyoma by’inda nini abinyujije mu bihangano bye.

 Yashyize ahagaragara indirimbo nshya yitwa “Amadini”ahamya ko igaruka ku bikorwa bigayitse by’abiyita abakozi b’Imana bigisha abayoboke ibihabanye n’ibyo bakora. Ati”Bigisha abandi urukundo ariko ubwabo ntarwo bafite.Bakigisha kugira neza,ineza ntayo bafite kandi bavuga ko turi mu nzira ijya mu ijuru.Ese iryo juru bavuga koko ni iri barikwerekana? Nibabwize abantu ukuri kujyane n’ibikorwa byabo”

Ahamya ko imvugo z’uburyarya kubiyita abakozi b’Imana ziyobya abatuye isi,ni hatabaho kuvugisha ukuri  ngo imvugo ijyane n’ibikorwa n’iyo Mana batubwira izitirwa ibikorwa byabo by’ubugome aho kwigisha abantu ko Imana ari nziza idusaba gukora ibyiza bizaduhesha ijuru.

KANDA HANO UREBE VIDEO

Yasoje asaba abayoboke gusesengura ibyo bigishwa ko ari ukuri no kwitondera amadini bahamagarirwa kujyamo.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *