VIDEO-Gufungwa ni ikinyoma bangeretseho-Davis D

Nyuma yo gufungurwa umuhanzi Davis D yifashishije indirimbo asangiza abafana be ubuzima bushaririye yabayemo.

Mpande eshatu”rigaruka kenshi mu ndirimba Micro rihabanye n'igitsina gore -Devis D | celebz MagazineMuri iyi ndirimbo Davis D atangira yumvikanisha ko nubwo yatawe muri yombi akanafungwa, ari ikinyoma bamugeretseho, ko atigeze akora icyaha yashinjwaga.

Hari aho yagize ati “Inkuru zincira imanza zangize ruharwa nta mpaka.”

Muri iyi ndirimbo Davis D ashimira buri umwe wamubaye hafi, ku ikubitiro ahera k’uwitwa Paccy wamuhaye ikaze muri gereza aho yari afungiye.

Grace Ingabire on Twitter: "Umunsi mwiza… "Yakomereje ku bandi bamubaye hafi barimo Se umubyara, Bagenzi Bernard usanzwe ari umujyanama we, bamwunganiye mu mategeko, uwamwambikaga n’abandi benshi.

Mu bahanzi Davis D yashimiye abarimo; Tizzo, Christopher, Mani Martin,Bushali n’abandi barimo Element wakoze iyi ndirimbo.

Davis D na Kevin Kade batawe muri yombi bakekwaho icyaha cyo gusambanya umukobwa utujuje imyaka y'ubukure. – YEGOBKu itariki 24 Mata 2021 nibwo inzego z’umutekano zaguye gitumo Davis D mu rugo iwe ku Kicukiro, yari akurikiranyweho kuba icyitso ku cyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure.

Ni icyaha yari akurikiranyweho kubera ko byavugwaga ko yatije inzu Kevin Kade akayisambanyirizamo uwo mwana.

Kevin Kade Biography, Story,Music, Songs, Videos and music Downloads | eachamps rwandaKu wa 14 Gicurasi 2021 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko aba bahanzi barekurwa by’agateganyo.

Ni icyemezo Urukiko rwafashe nyuma yo kumva ubwiregure bwabo bwabaye ku wa Gatatu tariki 12 Gicurasi 2021.

Video nziza ukwiye kureba

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *