VIDEO-Ama G yakoze mu jisho umuraperi P Fla,haribazwa igikurikira

Nyuma y’ikiganiro umuraperi P Fla aheruka kugirana na TV 10 akumvikana avuga Ama G  the Black,umubano w’abo wajemo agatotsi Ama G yahaye P Fla gasopo. Abenshi baribaza igikurikira.

Ama G yakoze mu jisho umuraperi P Fla,haribazwa igikurikira

Mu mvugo yuje uburakari ,Ama G yagize ati”Nabyumvise ariko ntamwanya nabihaye.So niba abona ko ntakora Hip hop kandi ari njye utunze igikombe cyayo ndi mu gihugu we ahari akanuye ……..,abakunzi bacu bazi ukuri. Ndamwubaha ariko nawe akwiye kwiyubaha no kujya  avuga ibyo yabanje gutekerezaho. Ubuse niwe muntu ufite amaso ureba gusa muri Hip hop areke gushaka kuntwikiraho.Ubundi indirimbo avuga yakoze n’izihe ko yari mu Gihome ? Njye ndakora umuziki ntabwo nshaka guhangana n’abantu b’amagambo batanakora.”

Amag yasoje ikiganiro avuga ko kubana n’abantu bisaba kwigira Imbwa.Ati”Namubwira nti kuri iyi si hari igihe umuntu akurusha imyaka ariko ntakurushe kureba kure,ukora Hip hop ndebye uko muyikora mbitamo gushakira ahandi.”

P Fla

Iyumvire ikiganiro kirambuye.

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *