Vestine na Dorcas bemeye kuyoboka inzira imwe basinya amasezerano na MIE

Abahanzikazi bamaze kumenyekana mu ndirimbo z’Imana Vestine na Dorcas bahisemo kuyoboka inzira imwe yo gusinyana amasezerano na MIE Empire yashinzwe na Irene Murindahabi.

Kuri uyu wa mbere umunyamakuru Irene yatangaje ko abahanzi aribo Vestina na Dorcas bamaze gusinya amasezerano muri Label ya MIE. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze akoresha yifashijije ifoto arikumwe naba bahanzi yemeza ko kuri ubu bamaze kwemezwa nka bahanzi ba MIE.

Ni amasezerano yasinywe n’aba bakobwa bavukana barikumwe n’umubyeyi wabo, aho uyu mubyeyi wabo nawe yabihamije, akaba ari amasezerano yasinyiwe  mu karere ka Musanze.

(MIE) bisobanura Murindahabi Irene Empire, iyi nzu yagiranye amasezerano n’aba bahanzi bakunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, isanzwe irimo n’umuhanzi Niyo Bosco fuiste nawe indirimbo ikunzwe yitwa Piyapuresha.

Nyuma y’inkundura y’amagambo yateje impagarara kubera aba bakobwa batari bafitanye amasezerano azwi na (MIE) bitewe n’indirimbo zabaga kuri shene ya YouTube yabo, byasabye ko aba bahanzi basaba ko uyu munyamakuru nubwo yabafashije kumenyekanisha impano yabo yayibasubiza kuko ariwe wayigenzuraga, zimwe muri izo ndirimbo ni ‘Papa’, ‘Nahawe Ijambo’ imaze kurebwa n’abarenga miliyoni eshatu..

Kuri ubu indirimbo yabo baherutse gusohora yitwa [Adonaï] iri kuri shene ya YouTube ikaba imaze kuzuza miliyoni y’abayirebye ku rukuta rwa (MIE) mu kwezi kumwe gusa igiye hanze.

Vestine na Dorcas bemeye kuyoboka inzira imwe basinya amasezerano na MIE

Bana anatwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *