Vd Frank nyiri kinyamakuru Rwandapaparazzi afunzwe azira ubwambuzi

Mu minsi ishize ni bwo Mugisha Frank wamamaye nka Vd Frank yatangaje ko agiye kurushingana na Chantal Uwizeye bamaze imyaka ine bakundana, ubu bukwe bari bamaze gutangaza itariki buzabera busa nubuhagaze kuko kuri ubu ari mu maboko ya polisi aho akurikiranyweho icyaha cyo kwaka abantu amafaranga yiyita umukozi w’ibiro by’abinjira n’abasohoka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu atangaza ko Mugisha Frank usanzwe ufite studio ifotora akanaba umukozi(agent) wa MobiCash yafatiwe ku Kacyiru taliki 21 Nzeli 2017 ari naho afungiye, nyuma yo kwambura umuturage yiyita umukozi wa Immigration akishyuza amafaranga y’inyongera ku byangombwa by’inzira (Pasiporo, Laissez-passer) bitangwa n’uru rwego.

Agira ati:”Uyu mugabo nyuma yo gufatwa amaze kwaka amafaranga y’inyongera agera kuri 9,000Frw umuturage wajyaga kuri Immigration gusaba passport,  yemeye kumusubiza ayomafaranga, ni nabwo yahise afatwa.”

Nkuko Inyarwanda.com tubikesha urubuga rwa Polisi y’u Rwanda, Butera Yves, umuvugizi w’Ubuyobozi bukuru bushinzwe abinjira n’abasohoka, avuga ko bamaze igihe bafite amakuru y’uko hari abantu biyitirira abakozi b’Urwego rwa Immigration bashakisha abantu bagana uru rwego, bagakora ukobashoboye kugira ngo babakuremo amafaranga y’inyongera bababeshya ko babafasha mu kubona serivisi mu buryo bwihuta.

Kubera ibyo bikorwa, Butera  agira ati:”Turasaba Abanyarwanda kuba maso bakirinda abantu nk’abo babizeza kubafasha ari uko batanze amafaranga y’inyongera.Amafaranga atangwa kuri serivisi z’Urwego rwa Immigration arazwi kandi hari uburyo bwashyizweho bwo gufasha abatugana batarinze kujya aho uru rwego rukorera.”

Yakomeje avugako Urwego rwa Immigration rufatanije na Polisi y’u Rwanda bahagurukiye kurwanya ibyaha by’ubujura bushukana ndetse no kwiyitirira uwo utari we, asaba abantu kwanga izo ngeso mbi no gutanga amakuru ku gihe ngo bakumire ibyaha nk’ibyo bitaraba.

Ingingo ya 318 mu gitabo cy’amategeko ahana ivuga ko umuntu wese, agambigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy’undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y’ubwambuzi, wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agirango yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga  y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *